Se yaramwihakanye, akora akazi k'ubuyede! Ing... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingero ni nyinshi z'abagore bakuye amaboko mu mufuka! Umukuru w'Igihugu aherutse kuvuga ko uruhare rw'Umugore rugaragara mu guteza imbere Igihugu, kandi bagize uruhare ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ubwo yari mu muhango wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko nta terambera rishoboka igihe umugore atabigizemo uruhare.

Bamwe mu bagore batanze ubuhamya, bagaragaje ko banyuze muri byinshi byari kubaca intege, ariko hamwe n'amahirwe Igihugu gitanga, kwitinyuka n'ibindi byabaye imvano yo guteza imbere imiryango y'abo.

Ibi ni na ko byagenze kuri Ingabire Anitha, umugore wavukiye mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw'u Rwanda wavukiye mu muryango ukennye ariko abasha kwigobotora ibyo benshi batatekerezaga.

Nk'umwana w'umukobwa yari afite inzozi zo kuvamo umuntu ukomeye, ariko kuvuka agasanga Se yaratereranye Nyina byagiye bikoma mu nkokora iterambere rye.

Uyu mugore wavukiye ku Kivumu, yize muri G.S.O. Butare (Groupe scolaire officiel de Butare), nyuma abona amahirwe yo kwiga Kaminuza mu Bihugu cy'u Bushinwa mu bijyanye n'ubwubatsi.


Byagenze gute kugira ngo yisange mu buzima bugoye?

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ingabire Anitha yumvikanishije ko yakuriye mu muryango 'utifashije', ariko muri we yumvaga ko azavamo umuntu ukomeye.

Ati "Nkiri muto nari mfite inzozi nyinshi. Abana bafite ukuntu bagira ibintu byinshi mu mutwe ariko nanjye numvaga nshaka kuzaba umuntu ukomeye nkumva nshaka kuzahesha agaciro Mama wanjye. Nkumva ngomba kwiga, nkumva nzavamo cyane cyane umunyamibare, nkumva nzubaka amazu, cyangwa se nka Enjenyeri."


Yakuze Se amwihakana

Ingabire Anitha yavuze ko yakuriye mu cyaro cya kure, kandi ntiyari azi Se n'ubwo yajyaga abyumva iwabo babivuga. Yavuze ati 'Numva ko Papa yanyanze nkiri mu nda ya Mama."

Akomeza ati 'Gusa ngeze ku myaka 13 nashatse kumenya Papa. Ntabwo byari byoroshye, kumva ko ngo umuntu yarakwihakanye, ngiye kumureba nabwo anyihakana amaso ku maso, mpita mbona ko koko wa muntu ntabwo ankeneye. Ntabwo byari byoroshye kwakira ibyo bintu no kubiboba amaso ku maso"

Anitha yibuka ko igihe kimwe yahuriye na Se ku muhanda, agiye kumusuhuza aramwitaza, kuva ubwo abona ko 'amazi atakiri yayandi'. Yavuze ko akiri muto yagiye abaza Nyina icyatumye Se amwihakana, ntagire byinshi amubwira.

Ariko ngo abaturanyi bakundaga kubivugaho mu buryo bumeze nk'imigani ntiyumve neza icyo babaga bashaka kuvuga.

Ingabire yavuze ko igihe cyageze Nyina amubwiza ukuri, amubwira. Yamubwiye ko Se yavukiye mu muryango ukize 'bitandukanye kure n'umuryango Mama yavukiyemo'.

Ati "Urwego kwa Papa bariho rwari rurenze urwo kwa Mama, bari abakire, bafite imodoka, ariko kwa Mama byari ikibazo, kuko yajyaga ku kazi akoresheje igare."

Akomeza ati 'Papa yabwiye Mama ko badashobora kubana kubera ko ari umukene. Ntabwo dushobora kubana namwe kubera ko muri abakene, twe dufite imodoka mwe mufite igare... Ngira ngo Mama yigeze ambwira ko yamuhitishijemo amubwira ngo kugirango umbere umugore ni uko wajya kuba umukozi iwacu. Mama ajya abimbwira ukumva afite agahinda kenshi."

Ingabire yavuze ko n'ubwo yanyuze muri ibyo byose, yabaye umukobwa ufite intego, inzira ishoboka kuri we iba gukurikirana amasomo ye neza.

Yasoje amashuri Abanza atari mu ba mbere, byanatumye akora ikizamini cya Leta nta cyizere cyinshi afite.


Yageze i Kigali bwa mbere abonye amahirwe yo kwiga abifashijwe na 'Fawe Rwanda' 

Ingabire yavuze ko bitewe no gutsinda amasomo ya Siyansi, yabonye amahirwe yo kwiga muri G.S.O. Butare (Groupe scolaire officiel de Butare), kuko yari mu bakobwa bari babonye amanota meza mu masomo.

Ingabire avuga ko yoherejwe kwiga muri ririya shuri, atangira gutekereza uko azabona itike yerekezayo, kuko na tike ya 6000Frw yo kujya kuri Fawe Rwanda yari yayigujije.

Ingabire avuga ko yabwiye Nyina guhamagara Se akabafasha, ariko 'yanze kutwitaba ndetse n'iyo yabonaga yumvaga ko ari twe tumuhamagaye, yahitaga akupa.'

Avuga ko bongeye kwiyambaza inshuti, ibaguriza amafaranga yo kujya kwiga i Butare.

Ingabire ashima 'Fawe Rwanda' yamufashije mu rugendo rwe rw'amasomo. Ati "Ndabashimira. Nibo bafunguye imigisha yanjye. Bambereye ababyeyi."

Yavuze ko yisanze muri Groupe Officielle, ariwe wa mwana w'umukene, ku buryo mu minsi ya mbere 'nari mfite ubwoba n'ubwo nari mfite amanota meza'.

Ati "Nta bikoresho twabaga dufite. Nta tike. Batubwiye ko bazajya baturihira, baduha itike yo kuducyura ndetse na tike yo gutaha. Ni uko imigisha yanjye yarangiye."

Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe, yatangiye guhabwa itike, amasabune yo koga, amavuta yo kwisiga n'ibindi nkenerwa".

Ingabire yize 'Imibare n'Ubugenge'. Muri Groupe Officielle, yasanze bigisha n'ururimi rw'Igishinwa afatirane amahirwe yari abonye.

Avuga ko igihe kimwe ubwo yari atashye mu kiruhuko, yumvise ko hari abantu baje gukora imihanda, kandi ko bashaka abantu bavuga igishinwa.


Yabaye Umuyede

Uyu mugore avuga ko ashingiye ku buzima iwabo bari babayemo, yatekereje uko yatangiye kujya akora akazi k'ubuyede agashaka amafaranga azifashisha ku ishuri.

Akazi katangiraga saa kumi n'ebyiri z'igitondo, byatumaga ava iwabo saa cyenda z'ijoro, akagera ku kazi mu rucyerera aho byamusabaga kugenda amasaha atatu.

Ingabire avuga ko bitewe n'uko yavugaga neza Igishinwa, yabashaga kumvikana n'abakoresha, rimwe agahembwa 1000Frw, ahandi agatanga 500Frw ku muntu wamurangiye akazi.

Ageze mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye, habaye amarushanwa yahuje abanyeshuri bigaga ururumi rw'Igishinwa.

Bahatanye n'ibigo bicye mu Gihugu. Yatsinze Ku rwego rw'ikigo cye, kugeza ubwo ahatanye n'abanyeshuri bari baturutse muri Kaminuza ya KIST.

Ingabire yatsinze ku rwego rw'Igihugu, bituma abona amahirwe yo guserukira u Rwanda yitabira amarushanwa nk'aya mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

Ati 'Nahise mbona Visa. Twagombaga kumarayo icyumweru. Nahahuriye n'abanyeshuri bo mu Bihugu 60, ni njye wari uhagarariye u Rwanda. Twarahatanye, ni ubwa mbere nari ngiye hanze."

Ingabire ntiyabashije gutsinda neza ririya rushanwa, agaruka mu Rwanda. Yakomoje amasomo ye, ageze mu mwaka wa Gatandatu bitewe n'uko yari amaze kumenya neza ururumi rw'Igishinwa, yabonye 'Scholaraship' yo kujya kwiga mu Bushinwa icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n'icyiciro cya Gatatu.

Ati "Urumva ayo mahirwe! Naravuze nti reka njye kwiga ubwubatsi. Mama yarambwiye ngo hitamo ibyo ushaka kwiga. Nahisemo kwiga mu Bushinwa, amashuri ndayasoza. Nahuye n'abantu benshi kugeza n'ubu."

Yagarutse mu Rwanda, akora mu mishinga itandukanye, irimo ubworozi, ndetse akora mu ruganda rwa Safintara.

Mama yashoboraga gukuramo inda yanjye- Ubu yujuje inzu ya Miliyoni 600 Frw

Ingabire avuga ko Nyina yaranzwe n'ubutwari budasanzwe, kuko byashobokaga ko 'yari gukuramo inda yanjye ariko ntiyabikoze'. Avuga ko ibi byatumaga buri gihe akora uko ashoboye kugirango 'nzamuheshe ishema'.

Ingabire avuga ati 'Nagombaga gukora igishoboka cyose kugirango Mama ntazicuze."

Yavuze ko yakuze ari umwana ukunda akazi cyane. Ashingiye aha, asaba abakobwa bagenzi gukoresha amahirwe yose babona mu buzima bw'abo, kandi ntibasuzugure akazi kose babona.

Ingabire asobanura ko kubaka inzu ya Miliyoni 600 Frw, byaturutse ku cyemezo yakuranye cyo gushaka guhesha ishema Mama.

Ati 'Urumva Data yanze Mama kubera ko yari umukene. Nagombaga gukora uko nshoboye kugirango nzereke Data ko ubukene atari akarande, ko wa mwana yanze yakuze, yiteje imbere yageze ku buzima atamwifurizaga. Rero kubaka inzu nk'iyi biri no mu murongo wo gutinyura abandi bagore bagenzi banjye, kubabwira ko ntacyakubuza gutera imbere igihe cyose wakuye amaboko mu mufuko."

Akomeza ati "Iyi nzu ni umujinya mwiza natewe. Nakuze ndeba agahinda ka Mama, nkamubwira nti Mama Umunsi umwe nanjye nzakwereka ko bizashoboka."

Yasohowe na Se mu nzu i Musanze:

Ingabire avuga ko yagiye agerageza guhura na Se mu bihe bitandukanye ariko bikanga. Yibuka ko igihe kimwe yigeze kujya gusura Se Musanze, ariko umugore yari yarashatse akamusohora mu nzu.

Avuga ko atari afite aho kurara muri iryo joro, bituma arara ku muhanda. Avuga ko muri iryo joro ariho yaboneye ko Se atamushaka.

Se ni umwe mu bakomeye, kuko ari Umuyobozi wa rumwe mu rwego mu Karere ka Rutsiro, kandi afite imitungo y'igiciro kinni mu Mujyi wa Kigali.

 

Ingabire Anitha yatangaje ko yanyuze mu buzima bukomeye nyuma y'uko avutse agasanga Se yaramwihakanye

Ingabire yavuze ko kwiga kwe byagizwemo uruhare na 'Fawe Rwanda' yamwishyuriye amashuri kandi ikamufasha kujya kwiga mu Bushinwa
Ingabire avuga ko yakuze agamije guhesha Nyina, biri mu mpamvu zatumye yubaka inzu ya Miliyoni 600 Frw

Ingabire yavuze ko Se yamwihakanye, kandi yagiye agerageza kumwegera ariko bikanga kugeza n'ubu
Ingabire yabwiye abana b'abakobwa kudacibwa intege n'ubuzima banyuramo, ahubwo bagaharanira kugera ku nzozi zabo 


Yujuje inzu ya Miliyoni 600 Frw ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140848/se-yaramwihakanye-akora-akazi-kubuyede-ingabire-anitha-umugore-witinyutse-ugeze-ku-nzu-ya--140848.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)