Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b'Imana barambye mu kugabura ibyejejwe by'Imana, umurimo bakora mu bwitange bwinshi. Imana ikomeje kubaha umugisha w'uburyo bwinshi uko bwije n'uko bucyeye Imana. 

Umugabo ayobora Itorero Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry ibarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye biganjemo urubyiruko. Impanuro ku muryango no ku rubyiruko, ibikorwa by'ubugiraneza, byafashije Grace Room gushinga imizi.

Kuri ubu amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuryango wa Pastor Stanley Kabanda na Julienne Kabanda uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa gatanu. Ni umwana w'umuhungu wabonye izuba mu masaha macye ashize.

Hari hashize imyaka 3 uyu muryango wibarutse umwana wabo wa kane w'umukobwa. Umwana wabo wa gatatu w'umuhungu bamwibarutse nyuma y'igihe kinini kingana n'imyaka 10, akaba yarabonye izuba kuwa 4 Ugushyingo 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya. 

Icyo gihe Se w'umwana, Pastor Stanley Kabanda yatangarije inyaRwanda ko uyu mwana wabo bamwise Rhema Kabanda kuko ari ijambo ry'Imana rihishuwe. 

Blessing Teta Kabanda niwe mfura y'uyu muryango wa Couple y'Abapasiteri, naho Favour Tona Kabanda akaba umwana wabo wa kabiri. Favour anaherutse kwinjira mu muziki, akorana indirimbo na Steve N, bishimangira ko abikomeje yagera kure cyane.


Pastor Julienne Kabanda yibarutse umwana wa gatanu


Pastor Stanly Kabanda hamwe na Pastor Julienne Kabanda


Abana bane ba Pastor Stanley Kabanda na Pastor Julienne Kabanda bamaze kubona murumuna wabo


Umuryango wa Pastor Stanley na Pastor Julienne



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141209/pastor-julienne-kabanda-wa-grace-room-ministry-yibarutse-umwana-wa-gatanu-141209.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)