Mako Nikoshwa yagarutse mu muziki nyuma yo gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi, ni kizigengeza mu bahanzi bo hambere bafite indirimbo zacuranzwe muri 'burakeye' zigasabwa kuri Radio Rwanda n'ahandi henshi zasembuye ibyishimo bya benshi. Indirimbo ye 'Bonane' ikumbuza benshi bya bihe, ikabibutsa icyo gukenyera, urukweto n'ikote benshi bahunguraho akavumbi ngo baseruka neza mu mwaka mushya.

Uyu muhanzi yisangije amateka, iyo muganira inyuma y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho akubwira ko yakuriye muri Uganda, agaterwa ishema no kuba ariwe muhanzi w'umunyarwanda wakoze indirimbo zigacurangwa muri Kenya, Uganda n'ahandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mako Nikoshwa Joseph [Mako Nikoshwa] yavuze ko zatiwe n'ubushobozi bwatumye adashyira hanze ibihangano yashakaga gukora.

Ati 'Mbera na mbere ntabwo twari dufite ubushobozi buhagije bitewe n'urwego rw'ibintu dushaka gukora uko biteye. Hari n'imishinga imwe n'imwe y'indirimbo twahagaritse tubona ko zitazakora neza, kuko zasabaga ubushobozi bw'umurengera, cyangwa ubushobozi bukwiriye kugirango ubikore neza.'

Yavuze ko imyaka itatu ishize yazitiwe cyane 'n'ubushobozi budahagije' mu gihe nashakaga gukora ibintu biri ku rwego rwiza'. Mako Nikoshwa anavuga ko imyaka itatu ishize yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 nk'abandi bose, ariko ko ntiyari yicaye ubusa kuko yakomeje guhanga ibihangano 'kandi tugeze igihe cyo kubisohora'.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itatu ishize atayisobanura nk'aho yari yavuyemo mu muziki, kuko 'sinigeze mva mu muziki'. Avuga ko hamwe n'isoko ry'umuziki, yiyemeje gukora ibihangano byumvikana mu mpande zose z'isi, cyane cyane ibyubakiye ku mwimerere w'abanyarwanda.

Ati 'Twatekerezaga gukora gakondo tukayihindura mu buryo buryoheye amatwi, mu buryo bugezweho, dukoresha ibikoresho bigezweho by'ubu ng'ubu, ariko dukoresha ibikoresho, tubishyira ku rwego rwiza. Izo rero n'izo ntego zacu, indirimbo zishobora kubyinwa mu tubyiniro, mbese nk'uko mwubyumva muri iyi nashyize hanze [Yayise 'Unyumve'].'

Mako Nikoshwa ubu yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Unyumve' yanditse nyuma yo kubona ko hari abantu bajya mu rukundo babifata nk'imikino.

Yavuze ko urukundo atari ikintu cyo gukinisha, ahubwo iyo wakunze umuntu uba ugomba kumuharira umutima wawe wose.

Ati 'Urwitwazo rw'umuntu uvuga ngo njyewe nta rukundo ngira, sibyo! Nta muntu utagira urukundo, ahubwo aho ruri aba atabihaye agaciro. Rero, byaba byiza ugakunda umuntu umwe wenyine, nibwo butumwa buri muri iyi ndirimbo.'

Uyu mugabo Yatangiriye umuziki muri Uganda mu mwaka wa 2004, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo n'izi " Nkunda kuragira, 'Nkutekerezaho', ndetse n'izindi nyishi.

Mako Nikoshwa avuga ko yagiye mu muziki aherekeje umusore w'inshuti ye wavaga mu muryango w'abakire. Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Mako Nikoshwa amufasha muri studio, birangira yinjiye mu muziki uko.


Mako Nikoshwa yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Unyumve' ikoze muri gakondo ivuguruye


Mako Nikoshwa yavuze ko imyaka itatu yari ishize atagaragara mu muziki bitewe n'ubushobozi yashakaga gukoreraho umuziki we


Mako Nikoshwa avuga ko yagarutse mu muziki, kandi aracyakomeye ku ntego yo kwagura umuziki w'u Rwanda 


Mako Nikoshwa yamamaye mu ndirimbo 'Bonane' yamuhaye izina rikomeye mu muziki 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNYUMVE' YA MAKO NIKOSHWA

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140267/mako-nikoshwa-yagarutse-mu-muziki-nyuma-yo-gukomwa-mu-nkokora-nubushobozi-140267.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)