Ibyamamarekazi 10 byamenyekanye kubera filime... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu byamamarekazi bazamuwe n'izi filime z'urukozasoni (Porn) si uko bari basanzwe bazikina bya kinyamwuga, ahubwo wasangaga bari basanzwe bari mu myidagaduro gusa bakiri hasi batazwi. Aho aya mashusho yabo bakora imibonano mpuzabitsina agiriye hanze bigatuma bahita bamenyekana cyane akanabinjiriza agatubutse.

Aba barimo abahanzikazi,abanyamideli, abakinnyi ba filime bari basanzwe batazwi ibi benshi bita ''Underground' cyangwa 'bataragafata' mu mvugo z'ubu. Kuba abarimo Kim Kardashian, Paris Hilton, Pamela Anderson baramamaye cyane babikesha aya mashusho bakoze y'urukozasoni.

Dore ibyamamarekazi 10 byamenyekanye babikesha filime z'urukozasoni:

1. Jennifer Lopez

Mbere umuhanzikazi Jennifer Lopez ataraba icyamamarekazi mpuzamahanga, yigeze guca ibintu ubwo amashusho ye y'urukozasoni yajyaga hanze. Mu 1997 nibwo hasohotse amashusho y'iminota 28 ya Jennifer Lopez n'umugabo we wa mbere witwa Ojani Noa. Iki gihe byatumye Lopez ahita azamuka byihuse cyane nubwo benshi babimunenze ntibyamubujije kwamamara vuba vuba.

2. Paris Hilton

Umunyamideli Paris Hilton akaba n'umuvanzi w'umuziki (DJ), yamamaye kuva mu 2004 ubwo yasohoraga filime y'urukozasoni yise 'One Night in Paris' amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina n'umunyamideli Rick Salomon wari umukunzi we icyo gihe. Kuva iyi filime yasohoka Paris Hilton yahise aba icyamamare mpuzamahanga.

3. Kim Kardashian

Kuba umuryango wa Kim Kardashian waramamaye cyane babikesha filime y'urukozasoni yasohoye mu 2007. Iyi filime yayikinanye n'umuhanzi Ray J wari umukunzi we icyo gihe. Iyi niyo yatumye amenyekana imukingurira imiryango i Hollywood. Ni nayo kandi yatumye ikinyamakuru 'Playboy' kizwiho gucuruza amashusho n'amafoto y'urukozasoni, kimwishyura Miliyoni 5 kugirango gicuruze amafoto y'ubwambure bwe. 

4. Katie Price

Umunyamidelikazi Katie Price yabaye icyamamare mu 1999 ubwo hasohokaga amashusho y'urukozasoni yakoranye na DJ Dane Bowers bahoze bakundana. Iki gihe Katie Price yabaye uwa mbere ku rutonde rw'abakobwa bavuzwe cyane mu 1999 muri Amerika. Iyi filime kandi niyo yatumye ahita ashyirwa mu kiganiro 'Celebrity Big Brother' cyatumye arushaho kwamamara.

5. Pamela Anderson

Umwe mu banyamideli bafatwa nk'ab'ibihe byose, Pamela Anderson, nawe ari mu bamenyekanye abikesha filime y'urukozasoni. Mu 1995 yasohoye amashusho y'urukozasoni yakinanye n'umuhanzi Tommy Lee wamamaye mu itsinda rya 'Motley Cue'. Aya mashusho bayafashe ubwo bari mu kwezi kwa buki. Iyi couple yahoze itigisa imyidagaduro muri Amerika, iherutswe gukinnywaho filime y'uruhererekane yitwa 'Pam&Tommy' yerekana uburyo bahuye, bakundanye n'uburyo iyi filime y'urukosazoni yabahinduriye ubuzima.

6. Kendra Wilkinson

Umunyamideli Kendra Wilkinson, yamamaye ubwo yacuruzaga amafoto y'ubwambure bwe mu kinyamakuru cya 'Playboy', gusa mu 2007 yaje guca ibintu ubwo hasohokaga amashusho y'urukazosoni ye ndetse anayinjirizamo Miliyoni 8 z'amadolari.

7. Carrie Prejean

Umunyamideli uzwi cyane mu marushanwa y'ubwiza, Carrie Prejean, wanabaye nyampinga wa Amerika mu 2009 (Miss USA), ntabwo yabashije kumarana iri kamba igihe, dore ko nyuma yamezi 6 gusa abaye nyampinga hasohotse amashusho ye y'urukozasoni bituma ahita yamburwa ikamba. Byatumye ahita yamamara cyane ndetse kugeza ubu azwi nka 'Nyampinga wambuwe ikamba kubera filime y'urukozasoni'.

8. Mindy Kelly


Umukinnyi wa filime, Mindy Kelly, wamamaye muri filime nka 'Age of Extinction', The Dark Knight Rises' n'izindi, nawe yaje guca ibintu mu 2012 ubwo hasohokaga filime ye y'urukozasoni yakoranye n'uwahoze ari umukunzi we.

9. Joanie Laurer

Umugore w'ibigango witwa Joanie Laurer wamamaye nka 'Chyna' kubera gukina imikino yo kumvana imbaraga ya 'Catch'. Mu 2004 Chyna yamamaye kurushaho kubera filime y'urukozasoni yakinanye na Sean Waltman nawe usanzwe ukina Catch.

10. Leighton Meester

Icyamamarekazi muri Sinema, Leighton Meester, wakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'The Gossip Girl'. Mu 2009 Leighton yahindutse ikiganiro mu binyamakuru bitandukaye nyuma y'uko  hasohotse amashusho ye y'urukazasoni yanatumye arushaho kumenyekana.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140810/ibyamamarekazi-10-byamenyekanye-kubera-filime-zurukozasoni-amafoto-140810.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)