Cristiano Ronaldo yahanwe kubera Messi anacibwa amafaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko agaragaje ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame kubera abaririmbaga Messi, kapiteni wa Al Nassr muri Saudi Arabia na Portugal, Cristiano yahagaritswe umukino umwe anacibwa amafaranga.

Hari mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2024 gishize aho ikipe ye ya Al Nassr yatsinzemo Al Shabab 3-2, Cristiano yatsinzemo igitego cya mbere kuri penaliti.

Abafana baje kuririmba Lionel Messi, umunya-Argentine bahanganye imyaka irenga 10 muri ruhago, bahanganiye ibihembo bitandukanye yaba i Burayi ndetse ku Isi yose muri rusange.

Uyu mukinnyi w'imyaka 39, ubwo baririmbaga Messi, yafashe ikiganza agishyira ku gutwi nk'umuntu urimo utega amatwi ngo yumve neza ibyo barimo kuvuga.
Nyuma yahise amanura akaboko no hafi y'imyanya y'ibanga ye arangije arakazunguza ibintu bifatwa nko gukora ibiteye isoni mu ruhame kandi muri kiriya gihugu kikaba kitabyemera.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Saudi Arabia rikaba ryarahise ritangira iperereza maze basanga ibyo yakoze bidakwiye.

Yahise ahanishwa gusiba umukino umwe ndetse no kwishyura amande angana n'ibihumbi 6300 by'Amapawundi.

Umukino yahanwe wo ukaba yamaze kuwusiba, ni umukino wo ikipe ye ejo hashize yanganyije na Al Hazem.

Iki gikorwa Cristiano Ronaldo yakoze yagihaniwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahanwe-kubera-messi-anacibwa-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)