Big Fizzo araza i Kigali cyangwa impamvu irak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 30 Werurwe 2024 abakunzi bategereje ari benshi kwitabira igitaramo kigaruka byihariye ku rugendo rw'imyaka 14 Platini P amaze mu muziki.

Inkuru zikaba ariko zikomeje kuzamuka ko amahirwe ari make  yo kuba Big Fizzo umaze igihe kitari gito adataramana n'abanyarwanda yo kuba bazamubona i Kigali.

Kuri iyi ngingo ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugana na Platini P ku makuru y'ukuri ahari ashingiye kubiganiro bari kugirana ntakintu gifatika yabitangajeho.

Amakuru y'uko Big Fizzo ashobora kutaboneka i Kigali akaba ashingira ahanini ku kuba u Burundi bumaze iminsi bwarafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda.

Ndetse mu minsi yashize iki gihugu kikaba cyarabujije ikipe yari igihagariye mu mikino ya BAL [Basketball African League] kutambara ibirango bya Visit Rwanda.

Ibi byaje no kurangira biyiviriyemo guterwa mpaga ubugira Kabiri biyiviramo gusezerwa muri iri rushanwa cyane ko mu mahame ya siporo ubundi bitemewe kuyivangamo ibirebana na politike mu buryo ubwo aribwo bwose.

Mu minsi yashize kandi ubwo Gen Z ya Fally Merci yizihizaga isabukuru y'imyaka 2, mu banyarwenya bari batumiwemo harimo abo mu Burundi nka Kigingi na Michael Sengazi ariko bose nta numwe wagaragaye ku rubyiniro.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ibibazo hagati y'ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi byagiye bihita binajyana no kwifata kw'abahanzi cyangwa n'abifuza kugirana imikoranire ugasanga bakomwa mu nkokora.

Ababyibuka Israel Mbonyi yasubitse ibitaramo yari afite mu Burundi muri 2021 bitewe nuko yimwe uruhushya rwo gutaramira muri iki gihugu ku mpamvu zitavuzweho rumwe n'abarebera hafi ibya politike yo mu Karere.

Meddy na we muri 2018 yasubitse ibitaramo na we yarafite mu Burundi nabwo bishingiye ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko azagirirwa nabi nakandagira muri iki gihugu.

Papa Cyangwe na we aheruka gutangaza ko atabashije kubona uko afata amashusho y'indirimbo yakoranye na Sat B kubera ifungwa ry'imipaka.

Amatsiko ni menshi ku gitaramo cya Platini P by'umwihariko kubamaze imyaka igera kuri 15 bakurikira ibikorwa bye by'umuziki ari nako bagura amatikePlatini P ni bwo bwa mbere agiye gukora igitaramo gikomeye nk'umuhanzi ku gite cye ndetse yavuze ko Baba Xperience bitewe nuko izakirwa ashobora kuyigira ngarukamwakaHakomeje kwibazwa niba koko Big Fizzo azabasha gutaramira Camp Kigali dore ko akumbuwe na benshi mu Rwanda Hamaze iminsi zitandukanye zigaragaza ko u Burundi butifuza guhurira ku ngingo nimwe nabayo n'u Rwanda n'abanyarwanda ntawamenya niba Big Fizzo azashimangira ko imyidagaduro itagira imipakaAbifuza amatike bari kuyagura bifashishije ikoranabuhanga rya *727*50*2*28#



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141216/big-fizzo-araza-i-kigali-cyangwa-impamvu-irakomeza-kuba-ya-yindi-platini-yaryumyeho-141216.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)