Amakipe ya APR yasoje imikino ibanza ya Volleyball neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe ya APR mu bagabo n'abagore muri Volleyball yasoje imikino ibanza ya shampiyona ahagaze neza, ni nyuma y'uko APR VC yatsinze Police VC n'aho APR WVC igatsinda Rwanda Revenue Authority.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo habaye imikino isoza igice kibanza cya shampiyona ya Volleyball mu bagabo n'abagore umwaka w'imikino wa 2024.

Ni imikino yabaye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 muri Lycée Notre Dames de Anges.

Mu bagabo, APR VC yaje gutsinda Police VC mu mukino utari woroshye cyane ko bitabaje iseti ya kamarampaka, APR iwutsinda ku maseti 3-2.

Police VC yatangiye neza ndetse yegukana iseti ya mbere kuri 25-23, APR yahise itsinda ikurikiyeho kuri 25-22. Police yatsinze iseti ya 3 ku manota 25-17 ni mu gihe na APR yegukanye iya kane ku manota 25-19. Hahise hitabazwa kamarampaka yegukanywe na APR ku manota 15-9

Uyu mukino wabanjirijwe n'uwo APR WVC y'umutoza Peter Kamasa yihanijemo Ikipe y'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (Rwanda Revenue Authority) iyitsinze amaseti 3-0 (25-19, 25-15 na 25-22)

Kugeza ubu mu bagabo REG ni yo iyoboye urutonde n'amanota 23, Kepler ikagira 21 ni mu gihe APR na Police zifite 20. Mu bagore APR ifite 13, Police 12, RRA ikagira 11.

APR WVC yihanije RRA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ya-apr-yasoje-imikino-ibanza-ya-volleyball-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)