Amasura 4 mashya muri 38 bahamagawe mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze guhamagara abakinnyi 38 barimo 4 bahamagawe bwa mbere, bakaba bitegura imikino 2 ya gicuti.

Umudage utoza Amavubi, Frank Spittler ndetse n'abo bafatanyije bamaze guhamagara abakinnyi 38 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti izakina muri uku kwezi.

Amavubi azakina na Madagascar tariki ya 18 Werurwe ndetse na Botswana tariki ya 25 Werurwe. Imikino yose ikazabera muri Madagascar.

Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo 14 bakina hanze y'u Rwanda ni mu gihe abakinnyi 4 ari bo bashya bahamagawe mu Mavubi makuru.

Abahamagawe bwa mbere ni myugariro wo AS Kigali, Akayezu Jean Bosco, myugariro Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC, myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim ndetse na Kanamugire Roger ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports.

Abahamagawe
Bugingo Hakim yahamagawe bwa mbere mu Mavubi
Kanamugire Roger akina mu kibuga hagati muri Rayon Sports
Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na we ni ubwa mbere ahamagawe
Nsengiyumva Simeon wa Gorilla yahamagawe bwa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amasura-4-mashya-muri-38-bahamagawe-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)