11 APR FC ishobora kubanzamo ku mukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura umunsi umwe gusa APR FC igasura Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2023-24.

Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ejo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2024 saa 15h00'.
Uyu mukino uzaba Rayon Sports idafite abakinnyi nka Youssef Rharb ufite amakarita 3 y'imihondo, Rudasingwa Prince ugifite imvune na Aruna Moussa Madjaliwa umaze igihe adakora imyitozo kubera imvune.

Ku ruhande rwa APR FC ikazaba idafite abakinnyi babiri bonyine, umunya-Cameroun, Apam Asongue Bemol ndetse na Nsengiyumva Ir'shad bafite imvune.

Nyuma y'imyitozo y'ejo hashize ku wa Kane, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yasabye abakunzi ba yo kuzaza kubashyigikira kubera ko abakinnyi ba bo bakunda Shiboub na Mbaoma bazabanza mu kibuga.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi APR FC ishobora kubanza mu kibuga bigendanye n'imikino itambutse ndetse n'imyitozo bakoze.

11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga

Umunyezamu: Pavelh Ndzila

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ishimwe Chritsian, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu

Abakina Hagati: Nshimirimana Ismail, Ruboneka Bosco na Sharaf Eldin Ali Shiboub Abdelrahman

Ba Rutahizamu: Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma

11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)