Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga ubuyobozi bw'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, umufaransa Thierry Froger ntabwo yumva ukuntu ubuyobozi bw'iyi kipe bwaryumyeho ntibugire icyo buvuga ku magambo yatangajwe n'uwari umukinnyi w'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu avuga kuri Khouda Karim umwungirije.

Tariki ya 7 Gashyantare 2024 ni bwo APR FC yasezeye kuri myugariro mpuzamahanga w'umunya-Cameroun wayikiniraga, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II werekeje muri Al Shorta SC yo muri Iraq.

Kugenda kwe ntabwo byavuzweho rumwe aho abakunzi b'iyi kipe batumva uburyo yagenda kandi ari umukinnyi mwiza cyane ko n'umwanya yahawe yakinnye neza ahubwo bakavuga ko ahubwo ashobora kuba umutoza atamwiyumvamo.

Mbere yo kugenda, Salomon Banga yashyize umucyo ku kumujyanye aho yavuze ko ikibazo ari umutoza wungirije Khouda Karim, ari we watumye adakina.

Nyuma yo gutsinda Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 20, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko atumva ukuntu Bindjeme yise umwungiriza we umuntu mubi ahubwo ko ari we mubi.

Ati 'Salomon aravuga ko umwungiriza wanjye ari mubi, ni gute uvuga ko umuntu ari mubi ukanarenzaho ukavuga inkomoko ye, akanongeraho ko iyo aza kumwegera yari kumukubita ikofi, ubwo ni we muntu mwiza? Ndibaza ko ari we muntu mubi ahubwo. Kugira ngo umukinnyi agende ni uko we n'ikipe baba babyumvikanyeho, ni ko byagenze, ndibaza ko impande zombi zari zishimye.'

Yakomeje avuga ko yatangajwe no kuba ubuyobozi bwa APR FC bwariturije ntibugire ikintu buvuga kuri ibi byavuzwe ku mukozi wa bwo kandi ari umukozi mwiza wubaha akazi ke.

Ati 'Igitangaje ni uko mu ikipe yacu nta muntu n'umwe wigeze arengera umutoza wungirije, ese muzi ko njye na we tugera isaha imwe mbere y'imyitozo i Shyorongi aho dukorera imyitozo, tugategura imyitozo muzaze murebe imiryango iba ifunguye, saa 14h30' aba yageze ku kibuga, turakora cyane, rero birantangaza kubona umuntu utari mu ikipe akavuga amagambo nk'ariya ku mukozi ntihagire umuntu umuvuganira mu ikipe, mbona bibabaje.'

Thierry Froger kandi yavuze ko mu mezi 7 yamaranye na Salomon nta rimwe yigeze amwegera ngo amubwire ikibazo afite, ngo iyo aba umukinnyi ukomeye yari kuhagumama agahatana.

Ati 'Salomon twamaranye amezi 7, nta rimwe yigeze aza kumbwira ikibazo afite kandi ninjye uhitamo abakinnyi, iyo aza kuba akomeye yari kuhaguma, agahangana, agahatana ntatwarwe umwanya n'umwana w'imyaka 21 w'umunyarwanda, ikindi mwibuke ko ari twe dufite ubwugarizi bwiza, yaragiye ariko ntibikuraho kugira ikinyabupfura no kubaha abantu.'

Nubwo avuga ibi ariko abakinnyi benshi ba APR FC ntabwo biyumvamo uyu mugabo kuko ngo ababwira amagambo mabi abaca intege.

Bindjeme yavuze ko kimwe mu bibazo APR FC ifite ari Khouda Karim
Ngo ntiyumva ukuntu nta kintu ubuyobozi bwa APR FC bwigeze buvuga ku magambo Bindjeme yatangaje
Thierry Froger abona Bindjeme ari we mubi bitewe n'ibyo yatangaje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yifatiye-ku-gahanga-ubuyobozi-bw-iyi-kipe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)