Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Perezida Kagame Paul yitabiraga umunsi wa mbere w'inama yitwa The World Governments Summit yiga ku miyoborere, irimo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye ubunararibonye bw'Abanyarwanda mu guhitamo abayobozi bazabayobora mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w'inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Mu kiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w'amatora ari kumwe n'Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yabajijwe icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y'ugomba kuyobora ari mu biganza by'Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.

Icyakora, yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati 'Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba…. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.'

Tubibutse kandi ko amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwiyamamaza kw'abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry'abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y'u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay'abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

The post Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/63202-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=63202-2

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)