Ubuzima bwa Perezida Andrzej Duda wa Poland w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuwa 06 Gashyantare 2024, Perezida Duda ari kubarizwa i Kigali aho yageze mu masaha y'umugoroba. Biteganijwe ko azasura Ingoro ya Bikilimariya iri i Kibeho ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

Nk'uko Perezida Kagame yabigaragaje, igihugu cya Poland gikomeje kwakira abanyarwanda bifuza kujya kukigamo, bakaba banafite n'ibindi bikorwa birimo nk'ishuri ry'abafite ubumuga riherereye i Kibeho.

InyaRwanda igiye kukugezaho mu buryo burambuye uko uyu mugabo w'imyaka 51 yaje kuvamo Perezida, ibikorwa yakoze n'ubuzima bwe busanzwe.

Perezida Duda ubwo yageraga mu Rwanda yakiranywe urugwiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta na Ambaderi w'u Rwanda muri Poland Shyaka Anastase 

Duda yavutse kuwa 16 Gicurasi 1972 muri Krakov kuri Janina na Jan Tadeusz Duda. Afite impamyabushobozi y'ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya AGH.

Sekuru ari mu barwanyi bakomeye Poland yigeze kugira akaba yaranarwanye mu Ntambara ya Kabiri y'isi. Duda yabayeho umwarimu wa Kaminuza muri Poznan.

Duda yinjiye muri politike mu buryo bwimbitse muri za 2000. Mu mirimo yakoze harimo no kuba yarabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.

Kuva muri 2008 kugera muri 2010 ubwo Poland yayoborwaga na Perezida Lech Kaczynski, yabaye umwe mu bakozi b'imbere mu biro by'uyu mukuru w'igihugu.

Muri 2011 yabaye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko. Muri 2013 ibinyamakuru byinshi byatangiye kumugarukaho bamubonamo umwuka wo hejuru wa politike.

Muri 2014 yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'Umuryango w'Abibumbye. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakubise atanzitse abarimo Perezida Bronislaw Komorowski ahita amusimbura.

Mu mwaka wa 2020 yongeye gutorerwa manda ya Kabiri ari nayo kugeza ubu ayoboye. Imyaka 9 irashize kuva atangiye inshingano zo kuyobora igihugu cya Poland.

Muri manda zose z'uyu mukuru w'igihugu yagiye agaragaza ubushake bwo kwakira abaturage baturutse mu bindi bihugu bifuza kujya muri Poland cyane mu bihugu bya Eritrea na Syria.

Perezida Duda n'umufasha we bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi 2

Duda kandi kugeza ubu yamaze kugaragaza ko gushyira imbaraga mu mikoranire k'Ubumwe bw'Uburayi na Leta Zunze America ari ingenzi.

Umutekano w'ibikomoka kuri peteroli no gukomeza gufasha Ukraine, Moldova n'Uburengerazuba bwa Balkan ni ibintu by'ingenzi k'Uburayi mu mboni za Perezida Duda.

Muri 2018 amabwiriza ye yazamuye agatotsi hagati ya Poland na Israel by'umwihariko Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu agaragaza Duda nk'uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Nyuma ariko ibi byaje gusa nk'ibibonerwa umurongo no muri 2022 umugore wa Duda yitabiriye ishyingurwa rya Edward Mosberg uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

Duda azwiho kuba umwe mu bagabo bavuga rikijyana ku isi batemeranya n'iby'uko hari abantu babana bahuje ibitsina. 

Kuva yaba Perezida wa Poland amaze guhura n'abandi bakuru b'ibihugu batandukanye.

Muri Gicurasi 2023 yashyize umuko ku masezerano yo gutangira gukora iperereza ku bikorwa by'u Burusiya muri Poland bikaba byitezwe ko raporo ya mbere izajya hanze mbere yuko haba amatora.

Duda yashyingiranwe na Agata Kornhauser-Duda umwarimu w'umudage wigishaga muri Krakow, bakaba barahuye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.

Kuwa 21 Ukuboza 1994 ni bwo aba bombi basezeranye kubana, ubu bafitanye umwana umwe w'umukobwa Kinga wavutse mu 1995.

Perezida Kagame yakiriye Perezida Duda bagiranye ibiganiro byihariye banaganira n'itangazamakuru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139442/ubuzima-bwa-perezida-andrzej-duda-wa-poland-wakiriwe-na-perezida-kagame-i-kigali-139442.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)