Rayon Sports na Skol bahembye abakinnyi bitwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Wagatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gusura Amagaju FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 18 wa shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda.

Ni umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 53 nyuma yo guhabwa umupira na Bugingo Hakim.

Nyuma y'uyu mukino,Murera yakurikijeho igikorwa cyo guhemba abakinnyi bayo bitwaye neza mu mezi 3 ashize mu bagabo no mu bagore.

Umukinnyi wahawe igihembo cy'ukwezi ku Gushyingo mu bagabo ni Bugingo Hakim ahigitse Kanamugire Roger na Muhire Kevin bari bagihanganiye naho mu bagore cyegukanwe na Dorothee Mukeshimana ahigitse Claudine Itangishaka na Joselyn Mukantaganira.

Uwahawe icy'ukwezi ku Kuboza mu bagabo ni Muhire Kevin ahigitse Heltier Luvumbu Nzinga na Bugingo Hakim mu gihe mu bagore cyegukanwe na Jeannine Mukandayisenga agitwaye Alice Kalimba na Jeannette Mukeshimana.

Heltier Luvumbu Nzinga niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Mutarama mu bagabo agitwaye Ally Serumogo na Khadime Ndiaye naho mu bagore ni Merry Gibby Chavinda agitwaye Djamila ndetse na Libelle Nigwire.

Ibi bihembo byatanzwe ku bufataye n'uruganda rwa Skol rusanze n'ubundi ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports y'abagabo n'abagore.


https://youtu.be/taYCB1WSWjQ?si=86V3EQS3Uf5SXTS0

Amashusho agaragaza uko byari byifashe hatangwa ibi bihembo 

Heltier Luvumbu Nzinga na Merry Gibby begukanye ibihembo by'ukwezi kwa Mutarama

Muhire Kevin na Jeannine Mukandayisenga begukanye igihembo cy'Ukuboza 


Muhire Kevin na Dorothee Mukeshimana begukanye igihembo cy'Ugushyingo 








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139455/rayon-sports-na-skol-bahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-mezi-3-ashize-139455.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)