Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo y'urwango Perezida Ndayishimiye w'uburundi yongeye kwikoma impunzi zo munkambi ya Mahama avuga ko umutwe wa RED-Tabara Urwanya Leta y'u Burundi ariho ukura abasirikare. Ibi yabitangaje ku italiki ya 02 Gashyantare 2024 ubwo yaganiraga n'abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Mu mujinya mwinshi yavuze ko igihugu cy'u Rwanda ari cyo gifasha abarwanyi ba RED Tabara ndetse avuga ko kinabatoranya Kikabaha n'imyitozo.

Yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko ibihugu bikomeye bikwiye gufatira ibihano u Rwanda. Ubwo abayobozi b'uburundi bari I Mahama mu mwaka wa 2022, bavuze binyuze muri Leta y'u Burundi, impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015, zatangiye gushishikarizwa gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo guhera muri 2020 ku bushake, kubera ko icyo bahunze cyari kitagihari.

Mbere yaho mu Rwanda habarirwaga impunzi zirenga ibihumbi 70 zahunze mu mwaka wa 2015, kubera ibibazo byo kutumvikana kuri manda ya gatatu y'uwahoze ari umukuru w'icyo gihugu nyakwigendera, Pierre Nkurunziza.

Umuyobozi w'urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, Nestor Bimenyimana, yavugaga ko guhera mu mwaka wa 2020 impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda zimaze gutaha zirenga ibihumbi 34.

Ndayishimiye rero ibi arabivuga mugihe ingabo ze zikomeje gutikirira muri congo aho zagiye gufasha Tshisekedi muntambara barwanamo na M23, umutwe uharanira uburenganzira bw'abanyekongo basigajwe inyuma, abenshi ari abavuga ururimi rw'ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside mu gihugu cyabo

Muri uru rugamba kandi Ndayishimiye anafatanyije n'imwe mu mitwe iba muri congo harimo n'umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda FDLR uhora ukubita agatoki ku kandi ngo bahungabanye umutekano w'Abanyarwanda

Nubwo ndayishimiye avuga ibi ariko, ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Kongo aherutse gutangaza ko RED tabara ari umutwe w'abarundi uharanira ubuyobozi bugendera ku mategeko, ukaba uherereye muri congo. Gusa ikibabaje nuko Leta y'uburundi ikomeje ubushotoranyi k'u Rwanda nyamara bazi neza aho umutwe ubarwanya uherereye.

Abasesenguzi mu bya Politike bakaba bavuga ko ibyo Ndayishimiye arimo gukora ari umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi wahaye amafaranga menshi Ndayishimiye ngo bafatanye kudurumbanya akarere k'ibiyaga bigari.

Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane

The post Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ngo-uwamuha-ubushobozi-yazitsemba-ndayishimiye-akomeje-kwikoma-impunzi-ziri-munkambi-ya-mahama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngo-uwamuha-ubushobozi-yazitsemba-ndayishimiye-akomeje-kwikoma-impunzi-ziri-munkambi-ya-mahama

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)