Mu mvugo zikakaye abafana ba APR FC bariye karungu nyuma y'uko irekuye Salomon Banga Bindjeme #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo abakunzi ba APR FC bakiriye neza kuba iyi kipe yatandukanye na myugariro w'umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza muri Iraq.

Ku gicamunsi cy'ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Banga Bindjeme yatangajwe mu ikipe ya Al Shorta SC nka myugariro wa yo mushya avuye muri APR FC.

Bindjeme wari wasinyiye APR FC imyaka 2 muri Nyakanga 2023, bivugwa ko atigeze yakira kuba umusimbura kuko abakina batamurusha.

Ibi byamuhatirije ku kuba yasaba APR FC gutandukana na yo ariko iyi kipe imubwira ko bidashoboka kuko akiri mu mibare ya bo.

Banga yababwiye ko atari umukinnyi wo kwicara umwaka wose adakina kandi abakina batamurusha byongeye kandi ko ahembwa amafaranga menshi bityo bamureka bakayakoresha ibindi.

APR FC yanze kumurekura undi na we ashaka uburyo bwo kugenda ahita yishyura amafaranga ari mu masezerano ye (buyout clause) ko ikipe imwifuza izashyura angana n'ibihumbi 50 by'amadorali.

Mu butumwa APR FC yanyujije ku rukuta rwa Twitter yifuriza uyu mukinnyi kuzahirwa aho agiye, abakunzi b'iyi bagaragajemo uburakari bukomeye bavuga ko batagakwiye kumurekura ngo agende ahubwo hari kugenda abatoza.

Farewell and best wishes to Salomon Banga Bindjeme as he embarks on his new journey with Al-Shorta SC in Iraq. Thank you for your contributions to APR FC, and may your time with your new club be filled with success and fulfillment on the field🤍🖤🤍 pic.twitter.com/SdZOSKUnEx

â€" APR F.C. Official (@aprfcofficial) February 6, 2024

Can the coach explain to us why he didn't like this defender yet we were all seeing the way he was good. Mutubwire.

â€" Olivier Bugingo (@Bugi8581) February 6, 2024

Ubundi @froger ntakataraza azakazana 😭 I will never miss Froger .@binjeme twamukundaga ark umutoza akamwanga .niyigendere ntakundi ark Bonne chance in your new Team Our lovely defender

â€" Niyongira Jean Damascene (@NiyongiraJeanD4) February 6, 2024

Turababaye
Turababaye
Turababaye
Turababaye
Turababaye
Turababaye
Turababaye
Uyu Froger wa mugani wagira ngo ari kuri gahunda ya ya kipe yindi ntavuze. Gutanga Binjeme? Nuko murakoze nta kindi

â€" 5 Missed Calls (@5_calls) February 6, 2024

Forugero Injari yiwe irabonetse Njye sinibaza ukuntu umuntumwe numbwabifitiye uburenganzira ariwe ubonako umuntu adashoboye abandi bose nabona ubushobozi bwe Banga yajyagamo yabarikumwe na clement ukagira ikizera wakora associated yiwe na Yunussu bikaba bye forugero wapi nicyondi

â€" DMS foromu Nyaruguru (@donathus41) February 6, 2024

Cyakoze umutoza Thierry arakidukoze tuuuu
Ntabuze byose atumye tubura umukinnyi mwiza mubwugarizi mukarere
Iyo aza guhabwa umwanya yarikuzava muRwanda arikuyindi level
Congz @salomonbangbinjemen

â€" Intare🦁Batinya (@IntarebatinyaNO) February 6, 2024

Ntabwo twishimiye Kuba mutanze umukinnyi nkuyu Uzi umupira rwose ark byose ni Froger utamukunda ,azamukenera Atari bumubone .

â€" Niyongira Jean Damascene (@NiyongiraJeanD4) February 6, 2024

Niyigendere arko agahinda ke ntikazatuva mu mitima gsa mwari kutumenyesha tukaba twaramusezeyeho turi I musanze tukanamuherekeza kuko yaduhaye ibye byose mugihe yajyaga mukibuga arko ntakundi amahirwe masa Aho agiye.

â€" Nkurunziza Ildephonse (@Nkurunziza52107) February 6, 2024

APR, APR, APR why always you?😢 APR, APR, APR, APR why always you?😢

Better, Frodger yakabaye ariwe wagiye n ubundi ntacyiza narinamubonamo, ase ubwo mwambwira ngo APR iri kwiyubaka next year izaba ikomeye?
N ubundi umutoza uzaza azehera kuri zero, I will never Miss you Frodger

â€" Theophile Ndayizeye (@TheosNdayizeye) February 6, 2024

Ubwo Froger aracyamariki aho ?? Niba murekeye Binjeme na Froger nimumwirukane 😠😠😠😠

â€" Enock @7 (@nsanzenock) February 6, 2024

Murakoze kuduhemukira gusa.

â€" Rubanda ntibanyurwa (@Mwarimumwiza1) February 6, 2024

Yegoko Froger weeeee uradukoze nugende pe. Ntegereje ko iyi season irangira yakomeza gutoza ubwo nkareba ibyanjye nanjye iptuuuuu

â€" Unknown man (@Unknown48430673) February 6, 2024

@aprfcofficial muratubabaje bayobozi twemera.😢😢 koko,aho mwamurwanyeho ngo akinjiremo muramusohoye,niba mwari mukeneye cash abakunzi ba #nyamukandagira turahari twari gukanda akanyenyeri nk'abariya baturanyi ariko akahaguma.
Twari kumwubakiraho defence nibura 2 ans,#Froger koko

â€" Modeste (@ModesteNsa81753) February 6, 2024

Ni uko nyine! Ubwo reka tugume kuri Froger na Yunussu hhhhh

â€" Emmanuel Ntirushwa (@EmmanuelNtirus5) February 7, 2024

Icyakora muratubabaza ntako mutagira.
Uriyamu defender muratinyutse muramurekura kweli?
Umukinnyi mwiza nk'uriya kiko?
Ubwose murashaka iki kindi??
Guhatana mushaka turakubonerahe?
Icyakora Thierry Froger azahite amukurikira niwe byose ubiri inyuma.
Bityo natwe ntiduteze kumukund

â€" Bobo w'IRwanda (@hakizimanabovi1) February 6, 2024

Uyu sumukinnyi wogutakaza muratubabaje nk,abakunzi ba APR FC uyuniwe mukinnyi wa1 murwanda twari dufite

â€" Mutabazi Gaspard (@MutabaziGa51166) February 6, 2024

Umupira wacu warapfapfanye neza Neza, Defender wambere mugihugu aragiye🙆 ejo Haze uvuye muri z marine ngo ikipe irashaka amatsinda🥴 turababaye

â€" Mr Jack7️⃣ (@jacques_nyandwi) February 6, 2024

Ntabwo abakunzi ba APR FC bishimiye igenda rya Banga Bindjeme



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mvugo-zikakaye-abafana-ba-apr-fc-bariye-karungu-nyuma-y-uko-irekuye-salomon-banga-bindjeme

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)