Minisitiri Musabyimana yigaramye iby'uko yabujije abo mu nzego z'ibanze kuvugana n'itangazamakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize, byavuzwe ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, babujijwe kongera gutanga amakuru bayaha itangazamakuru.

Kuri uyu wa Kabiri, Depite Frank Habineza yagaragaje impungenge zihari mu gihe aba bayobozi babuzwa kuvugana n'itangazamakuru ndetse no kuba hari abaturage babuzwa kurivugisha.

Yagize ati 'Ibyo bivamo ko namwe mutayamenya n'abaturage ntibisanzure ku itangazamakuru ntirivuge ibibazo byabo.'

Yakomeje ati 'Iyo abaturage babivuze usanga umuyobozi w'urwego rw'ibanze, ari Gitifu cyangwa nde, amugendaho amubaza ati 'kuki wavuganye n'itangazamakuru ?', ugasanga bibaye ikibazo umuturage agatinya.'

'Ndetse n'undi wabyumva ko kanaka yavuganye na radiyo runaka cyangwa umunyamakuru runaka, akavuga ati 'nanjye sinzogera kuvugana n'itangazamakuru'.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yateye utwatsi ibi byo kubuza abayobozi mu nzego z'ibanze akuriye gutanga amakuru.

Yagize ati 'Mbivugiye n'aha ntabwo ari byo. Ni nanjye bavugaga. Nta hantu na hamwe nigeze mvugira muri uru Rwanda ko umuyobozi atagomba gutanga amakuru.'

Yakomeje agira ati 'Ubivuga muzamubaze aho yabikuye ariko njye ntabyo navuze, n'ahantu byavugiwe ntabwo nari mpari. Nabyumvise nanjye ku mbuga nkoranyambaga nk'abandi bose. Gutanga ibindi bisobanuro ntabwo nabishobora.'

Arongera ati 'Nanze no kubyitaho kuko numvaga bitandeba, sinabivuga ndetse sinzigeze mbivuga, uwabivuze azababwire aho yabyumvise ntabwo mpazi.'

Bamwe mu baturage bo mu bice binyuranye bakunze kuvuga ko baterwa ubwoba na bamwe mu bayobozi, iyo hari uwavugishije itangazamakuru ku buryo hari bamwe babicikaho burundu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Minisitiri-Musabyimana-yigaramye-iby-uko-yabujije-abo-mu-nzego-z-ibanze-kuvugana-n-itangazamakuru

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)