Imodoka y'ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z'umuceri, akawunga n'udukarito twa Biswi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z'umuceri, akawunga n'udukarito twa Biswi.

Umushoferi n'undi umwe muri babiri yari atwaye nibo bakomeretse. Byabaye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 50 z'umugoroba wa tariki 20 Gashyantare, ubwo iyo modoka yari igeze hafi ya Santeri y'ubucuruzi ya Birembo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yavuze ko impanuka yatewe n'uko atari azi neza umuhanda wa Nyamasheke kandi ko yari apakiye toni nyinshi bituma imodoka imucika yisanga munsi y'umuhanda.

 Source : https://yegob.rw/imodoka-yikamyo-yo-mu-bwoko-bwa-fuso-yavaga-kigali-yerekeza-nyamasheke-yakoze-impanuka-yikoreye-toni-12-zumuceri-akawunga-nudukarito-twa-biswi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)