Habaye ibiganiro bishimangira itangirwa rya G... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nelly Mukazayire ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihembo byatanzwe mu byiciro 94.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 66, byegukanwa n'abarimo Miley Cyrus, SZA, Billie Eilish na Taylor Swift batwaye ibihembo bikuru. Umuhanzikazi Tyla uherutse i Kigali mu bitaramo bya Giants of Africa, yegukanye Grammy ye ya mbere ku myaka 22 mu cyiciro cya best African performance.

Mu ijambo rye yagize ati 'Ibi birarenze! Sinigeze ntekereza ko natsindira Grammy ku myaka 22!'

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), cyatangaje ko Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Panos Panay n'abandi bayobozi bo muri Afurika y'Epfo na Kenya ku guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.

Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Nelly Mukazayire yavuze ko Inganda Ndangamuco ari umurongo mwiza wo guteza imbere impano, guhanga imirimo n'izamuka ry'ubukungu. Yizeza ubufatanye bwiza na Recording Academy itegura Grammy Awards.

Mu Ukwakira 2023, urubuga 'Africa Intelligence' rwasohoye inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy Awards binyuze mu mushinga wa Recording Awards uzatangira hagati ya 2025 na 2026.

Uyu mushinga ugamije kwagura ibi bihembo bisanzwe bizatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikagera no mu bindi bihugu.

Africa Intelligence yagaragaje ko muri Afurika imijyi yatoranyijwe kwakira ibirori bya Grammy Award ari itanu irimo: Kigali, Nairobi muri Kenya, Abidjan muri Côte d'Ivoire, Johannesburg muri Afurika y'Epfo ndetse na Lagos muri Nigeria.

Biteganyijwe ko Umujyi wa Abidjan wo muri Côte d'Ivoire uzakoreshwa nk'icyicaro cya Grammy Awards, ku bahanzi bo muri Afurika mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Ibiganiro Nelly Mukazayire wo mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere yagiranye Panos Panay uyobora Recording Academy itegura Grammy Awards bishimangira ko igihe kizagera ibihembo bya Grammy Awards bigatangirwa i Kigali.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay [Uri ibumoso]
 

Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66

1.Album y'umwaka

Uwatsinze: Taylor Swift - Midnights

Boygenius - The Record

Janelle Monáe - The Age of Pleasure

Jon Batiste - World Music Radio

Lana Del Rey - Did You Know That There's a Tunnel Under Ocean Blvd

Miley Cyrus - Endless Summer Vacation

Olivia Rodrigo - Guts

SZA â€" SOS

2.Amajwi y'umwaka

Uwatsinze: Miley Cyrus - Flowers

Billie Eilish - What Was I Made For?

Boygenius - Not Strong Enough

Jon Batiste - Worship

Olivia Rodrigo - Vampire

SZA - Kill Bill

Taylor Swift - Anti-Hero

Victoria Monét - On My Mama

3.Indirimbo y'umwaka

Uwatsinze: Billie Eilish - What Was I Made For?

Dua Lipa - Dance the Night

Jon Batiste - Butterfly

Lana Del Rey - A&W

Miley Cyrus - Flowers

Olivia Rodrigo - Vampire

SZA - Kill Bill

Taylor Swift - Anti-Hero

 

4.Umuhanzi mushya mwiza

Uwatsinze: Victoria Monét

Coco Jones

Gracie Abrams

Fred Again..

Ice Spice

Jelly Roll

Noah Kahan

The War and Treaty

 

5.Pop solo 'performance' nziza

Uwatsinze: Miley Cyrus - Flowers

Billie Eilish - What Was I Made For?

Doja Cat - Paint the Town Red

Olivia Rodrigo - Vampire

Taylor Swift - Anti-Hero

 

6.Pop duo/group 'performance' nziza

Uwatsinze: SZA na Phoebe Bridgers - Ghost in the Machine

Labrinth Featuring Billie Eilish - Never Felt So Alone

Lana Del Rey Featuring Jon Batiste - Candy Necklace

Miley Cyrus Featuring Brandi Carlile - Thousand Miles

Taylor Swift Featuring Ice Spice - Karma

 

7.Album nziza ya pop mu majwi

Uwatsinze: Taylor Swift - Midnights

Kelly Clarkson - Chemistry

Miley Cyrus - Endless Summer Vacation

Olivia Rodrigo - Guts

Ed Sheeran - - (Subtract)

 

8.Indirimbo nziza ya R&B

Uwatsinze: SZA - Snooze

Coco Jones - ICU

Halle - Angel

Robert Glasper ft. SiR & Alex Isley - Back to Love

Victoria Monét - On My Mama

 

9.Performance nziza ya R&B

Uwatsinze: Coco Jones - ICU

Chris Brown - Summer Too Hot

Robert Glasper Featuring Sir & Alex Isley - Back to Love

SZA - Kill Bill

Victoria Monét - How Does It Make You Feel

 

10.Album nziza ya R&B

Uwatsinze: Victoria Monét - Jaguar II

Babyface - Girls Night Out

Coco Jones - What I Didn't Tell You

Emily King - Special Occasion

Summer Walker - Clear 2: Soft Life EP

 

11.Indirimbo nziza ya rap

Killer Mike ft André 3000, Future and Eryn Allen Kane - Scientists & Engineers

Doja Cat - Attention

Nicki Minaj & Ice Spice ft Aqua - Barbie World

Lil Uzi Vert - Just Wanna Rock

Drake & 21 Savage - Rich Flex

 

12.Performance nziza ya rap

Killer Mike ft André 3000, Future and Eryn Allen Kane - Scientists & Engineers

Baby Keem feat Kendrick Lamar - The Hillbilles

Black Thought - Love Letter

Drake & 21 Savage - Rich Flex

Coi Leray â€" Players


13.Album nziza ya rap

Uwatsinze: Killer Mike - Michael

Drake & 21 Savage - Her Loss

Metro Boomin - Heroes & Villains

Nas - King's Disease III

Travis Scott â€" Utopia

 

14.Imbyino nziza ya pop

Uwatsinze: Kylie Minogue - Padam Padam

David Guetta, Anne-Marie & Coi Leray - Baby Don't Hurt Me

Calvin Harris & Ellie Goulding - Miracle

Bebe Rexha & David Guetta - One In A Million

Troye Sivan â€" Rush

 

15.Perfomance nziza ya rock

Uwatsinze: Boygenius - Not Strong Enough

Arctic Monkeys - Sculptures of Anything Goes

Black Pumas - More Than a Love Song

Foo Fighters - Rescued

Metallica - Lux Æterna

 

16.Indirimbo nziza ya rock

Uwatsinze: Boygenius - Not Strong Enough

The Rolling Stones - Angry

Olivia Rodrigo - Ballad of a Homeschooled Girl

Queens of the Stone Age - Emotion Sickness

Foo Fighters - Rescued

 

17.Album nziza ya rock

Uwatsinze: Paramore - This Is Why

Foo Fighters - But Here We Are

Greta Van Fleet - Starcatcher

Metallica - 72 Seasons

Queens of the Stone Age - In Times New Roman…

 

18.Performance nziza ya muzika ya Africa

Uwatsinze: Tyla - Water

Asake & Olamide - Amapiano

Burna Boy - City Boys

Davido ft Musa Keys - Unavailable

Ayra Starr â€" Rush

 

19.Album nziza ya country

Uwatsinze: Lainey Wilson - Bell Bottom Country

Brothers Osborne - Brothers Osborne

Kelsea Ballerini - Rolling Up the Welcome Mat

Tyler Childers - Rustin' in the Rain

Zach Bryan - Zach Bryan

 

20.Indirimbo nziza ya country

Uwatsinze: Chris Stapleton - White Horse

Brandy Clark - Buried

Morgan Wallen - Last Night

Tyler Childers - In Your Love

Zach Bryan ft Kacey Musgraves - I Remember Everything

 

21.Video nziza ya muzika

Uwatsinze: The Beatles - I'm Only Sleeping

Tyler Childers - In Your Love

Billie Eilish - What Was I Made For

Kendrick Lamar - Count Me Out

Troye Sivan - Rush

 

22.Igihembo cyiswe Dr Dre Global Impact

Uwatsinze: Jay-Z

 


Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yijeje ubufatanye bwiza na Recording Academy itegura Grammy Awards

Nelly Mukazayire yavuze ko guteza imbere abari mu nganda ndangamuco birema imirimo n'ubukungu bukazamuka

Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo yegukanye Grammy Awards ye ya mbere



































Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139400/habaye-ibiganiro-bishimangira-itangirwa-rya-grammy-awards-i-kigali-139400.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)