Abanya-Nigeria bakomeje gushinja abategura Gr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanya-Nigeria n'abandi benshi hirya no hino ku Isi batunguwe no kubona abahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats Afurika yose yubaha, barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr, Tems, Asake, na Olamide, nta n'umwe muri bo wabashije kwegukana igihembo muri Grammy Awards 2024.

Ni mu gihe umwaka ushize, aba bose bakoze indirimbo na album zigakundwa cyane ndetse zigaca uduhigo muri Afurika no hanze yayo.

Nyuma y'uko atakaje ibihembo bitatu yari ahataniye, abafana b'umuhanzi w'umunya-Nigeria Davido  bafashe umwanya bagenera ubutumwa butandukanye abategura ibihembo bya Grammy, bagaragaza agahinda kabo bifashishije urubuga rwa Instagram.

Aba bafana biyemeje kwishyira hamwe bakavuganira abahanzi babo nyuma y'uko hatanzwe ibi bihembo ku nshuro ya 66 hakabura n'umwe muri batandatu bari batoranijwe utahana igihembo.

Mu butumwa batambukije, bose bahurizaga ku kuba abategura Grammy Awards baratakarije umwanya abahanzi bakomoka muri Nigeria bakabakoresha mu nyungu zabo bwite. 

Umwe muri bo yagize ati: "Eminem yigeze kubikomozaho. Batoranya abahanzi bazwi kugira ngo abafana babo bashore muri kiriya gikombe, bakabatumira ubundi bakabaha ibyiringiro bitari byo, hanyuma bajya gutanga igihembo bakagiha umuntu utazwi utarigeze no kumenyekana. Grammy yakoresheje Davido, Burna Boy na Asake kugira ngo bigarurire abanyafurika."

Undi yagize ati: "Intambara yatangiye 100%. Uyu munsi nareze urubuga rwemewe rwa Grammy nk'inshuro 100. Badukoresheje mu gucuruza igitaramo cyawe."

Ni mu gihe ukoresha amazina ya Blaqzik yagize ati: "Abahanzi bacu nta kintu na kimwe babonye. Grammy ni bwo butubuzi bwa mbere bukomeye ku isi."

Umuhanzikazi Teni nawe ari mu bagaragaje ko batanyuzwe n'igikorwa abategura ibi bihembo bakoze cyo kutagira umunya-Nigeria n'umwe baha Grammy.

Ni mu gihe Burna Boy wari uhatanye mu byiciro bine nawe yatashye imbokoboko nyuma yo kwandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wa Afrobeats waririmbye mu itangwa rya Grammy Awards 2024.

Icyo bise #GrammySnubNaija cyamaze gusakara ku rubuga rwa X, aho abafana bakomeje kugaragaza ko bashenguwe no kubona amahirwe bari bategereje ngo umuziki wa Nigeria ukomeze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, abaca mu ntoki mu buryo budasobanutse.

Umwe mu baciye kuri X [Twitter] yanditse ati: "Sinshobora kwizera ibyo mbonye. Ibyiriringiro byose byashize mu ijoro rimwe. Davido na Burna Boy bari bakwiye ibyiza biruta ibi."

Undi nawe yunga mu rya mugenzi we ati: "Njyewe ubwo narebaga Grammy nabonye neza uburyo basuzuguye abami bacu."

Ntabwo aba bakunzi b'umuziki wa Nigeria bariyumvisha neza uburyo indirimbo zose uko ari ebyiri za Davido, 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys ndetse na 'Feel' zakunzwe zigacurangwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nta n'imwe muri zo yabashije kwegukana igihembo.

Ni mu gihe n'iza Burna Boy zari zihatanye zirimo 'City Boys,' 'Alone,' 'Sittin' On The Top Of The World' yafatanije na 21 Savage ndetse na album ye yise 'I Told Them' zose zaviriyemo aho.

Indirimbo ya Asake ndetse na Olamide bise 'Amapiano' yabyinwe bigatinda, 'Wait For You' yahuriyemo Tems, Drake, na Future, hamwe na Rush y'umuhanzikazi Ayra Starr nazo zavuyemo rugikubita.


Abakunzi b'umuziki wa Nigeria bibasiye abategura ibihembo bya Grammy ku bwo gucyura amaramasa abahanzi babo bari bahataniye bimwe muri ibi bihembo




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139396/abanya-nigeria-bakomeje-gushinja-abategura-grammy-awards-kuryamira-abahanzi-babo-bakabacyu-139396.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)