Uruhisho I&M Bank igiye guserukana muri Rwanda Convention muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwitabira iki gikorwa bigaragaza umuhate I&M Bank ikomeje gushyira mu kubaka umubano ukomeye n'Abanyarwanda baba hanze, binyuze mu gutanga serivisi z'imari zorohereza abifuza gushora imari no kuzigama mu Rwanda, hagamijwe kubafasha kugera ku nzozi zabo z'igihe kirekire.

Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo bo mu mahanga, I&M Bank izaba ihari kugira ngo itange ubufasha bwo gufungura konti, igaragaze amahirwe yo gushora imari mu mutungo utimukanwa (nk'inyubako, inguzanyo z'ubwubatsi, no kugura ibibanza), ndetse inasobanurire abazayigana ibyerekeye konti zo kuzigama zunguka inyungu nyinshi n'ubujyanama bwihariye ku muntu ku giti cye.

Izi serivisi zateguwe mu buryo bw'umwihariko zigamije gufasha Abanyarwanda baba hanze kugira uburyo bwizewe bwo kubika no guteza imbere igihugu cyabo.

Iki gikorwa kandi kijyanye n'intego rusange ya I&M Bank yo kongerera Abanyarwanda bose amahirwe yo kugera kuri serivisi z'imari, harimo n'ababa mu mahanga, hagamijwe kubateza imbere no kubafasha kubaka ejo hazaza heza.

Mu myaka ishize, I&M Bank yakoze ibikorwa nk'ibi byo kwegera Abanyarwanda baba hanze mu bihugu bitandukanye by'i Burayi ndetse n'ibyo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank, Yves Kayihura, yavuze ko hakenewe uburyo bworohereza Abanyarwanda baba hanze kandi ari byo banki ishyizemo imbaraga.

Ati 'Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bagira inyota yo gushora imari no kubaka iwabo, ariko inzira binyuramo ishobora kubagora. Inshingano yacu ni ukuborohereza, tukabaha serivisi zisobanutse kandi zibabyarira inyungu.'

I&M Bank yitabiriye Rwanda Convention izabera i Dallas kugira ngo yerekane umuhate wayo wo guha abakiliya serivisi zishingiye ku byo bakeneye, ikabegera aho baba, aho bakorera n'aho bategurira ejo hazaza.

Iki gikorwa cyaherukaga mu myaka itandatu, giteganyijwe kubera muri Irving Convention Center, ku wa 4-6 Nyakanga 2025.

Ni iminsi itatu ifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko izahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w'u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry'Igihugu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhisho-i-m-bank-igiye-guserukana-muri-rwanda-convention-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)