Ingufu za nucléaire zizafasha u Rwanda kubona gigawatt eshanu z'amashanyarazi mu 2050 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama izwi nka 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' igiye kumara iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali.

Iri guhuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire cyane cyane mu kureba uko zabyazwa amashanyarazi, hifashishijwe inganda nto zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors'

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko uko iminsi izakomeza gusimburana, Afurika izakomeza gukenera ingufu na cyane ko abaturage bo kuri uyu Mugabane bazaba biyongera umunsi ku wundi.

Yagaragaje ko nta gihindutse mu myaka nka 40 iri imbere, Abanyafurika bazaba barageze kuri miliyari eshatu, icyo gihe Afurika izaba iri mu migabane ikenera ingufu cyane bigizwemo uruhare n'iterambere ry'inganda, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano n'iterambere ry'imijyi n'ibindi.

Ati "Nk'ubu duteraniye aha, abarenga miliyoni 600 bo muri Afurika ntibagerwaho n'amashanyarazi. Baracyifashisha ingufu zikomoka ku bimera (biomas) n'izindi ngufu zitaboneye mu mirimo yabo ya buri munsi."

Minisitiri Ngirente yavuze ko ibyo bigira uruhare mu kwangiriza ibidukikije nk'amasnyamba, bikagira uruhare mu kwangiriza urusobe rw'ibinyabuzima bigizwemo n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ziterwa n'ibyo bikorwa byo kutabona ingufu ziboneye zitangiza ibidukikije.

Yibukije ko nubwo Afurika ifite uburyo bwo kubona amashanyarazi akomoka nko ku Izuba, umuyaga, amazi n'ahandi ariko abaturage bose batayabona ku buryo bungana, bigatuma atagera kuri bimwe mu bice bya Afurika, icyuho gikomeje kudindiza iterambere ry'uyu Mugabane.

Mu kuziba icyo cyuho ndetse no kugira ngo gahunda y'iterambere rirambye igerweho, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ukwisunga ingufu za nucléaire kugira ngo haboneke amashanyarazi ahagije.

Yibukije ko ari n'ingufu zitanduza ikirere nk'uko byemejwe mu Masezerano ya Paris ndetse no muri COP29 hagarukwa ku kamaro k'izi ngufu mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.

Ati 'Tugomba kwemera ko gushora mu bijyanye n'ingufu zitangiza ndetse zishoboka kwishingikirizwaho ari intambwe y'ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.'

Yavuze ko izo ngufu zizanafasha no mu zindi nzego nko guteza imbere ubuhinzi, ubuvuzi n'izindi zikenera ikoranabuhanga rihambaye hifashishijwe ingufu za nucléaire, anizeza ko ari ingufu ziri kwibandwaho hagamijwe amahoro, guhanga udushya no kwimakaza iterambere aho kwibanda ku zangiza.

Ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe zakunze gukoma mu nkokora ibikorwa by'iterambere mu Isi na Afurika idasigaye bigatuma n'urwego rw'ingufu rudindira cyane.

Minisitiri Dr. Ngirente yibukije uburyo mu 2024 Umugezi wa Zambezi ufasha mu gutanga amashanyarazi angana na MW 20.000 wagize ibibazo amazi yawo akagabanyuka, bigatuma ingomero ziwufatiyeho nk'urwa Kariba ruri mu nini muri Afurika, zigabanya ingano y'amashanyarazi zitunganya.

Ati 'Ibi byatumye amashanyarazi aba make, bigaragaza uburyo ihindagurika ry'ibihe riri gushyira mu byago n'ibikorwaremezo twishingikirizaho cyane. Tugomba kugira icyo dukora dufatanyije. Umugabane wacu nubwo ufite amasoko y'amashanyarazi atandukanye ariko ntabwo agezwa kuri bose ku buryo bungana ndetse turacyishingikiriza ku bihe. Niyo mpamvu tugomba kwerekeza amaso ku ngufu za nucléaire. Ntizangiza, ndetse ntabwo zisaba kwishingikiriza ku mvura cyangwa Izuba. Zitanga amashanyarazi amanywa n'ijoro.'

U Rwanda rugeze kure…

Kugira ngo amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire aboneke, hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi. Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor.'

U Rwanda rumaze igihe rufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iryo koranabuhanga rugerweho. Nko mu 2023, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikorere igerageza rya 'nuclear reactor' mu Rwanda.

Ibyo byajyanye no gufatanya n'ibindi bigo byo mu Burusiya no muri Amerika kugira ngo hibandwe ku gukora inganda nto zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zizwi nka zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors'.

Zifite umutekano wisumbuye urengeje inganda zisanzwe ndetse ni zo zinajyanye n'ubushobozi bw'u Rwanda haba mu bushobozi bw'imiyoboro y'amashanyarazi rufite n'ibindi kuko zikora amashanyarazi angana na MW 100 cyangwa munsi.

Byitezwe ko bitarenze 2030 u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.

Ni uruganda rwubakwa ku buso buri hagati ya 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko mu Cyerekezo 2050 aho mu 2035 ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije no mu 2050, aho ruzaba rukize, ruzaba rukenera gukora amashanyarazi angana byibuze na gigawatt eshanu mu gihe ubu rutaranageza no kuri gigatwatt imwe.

Ati 'Ni yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gukoresha ingufu za nucléaire kugira ngo twirinde ukutangana k'umuriro dukenera n'uwo dukora. Ibi bizadufasha mu gukomeza guteza imbere ubukungu by'umwihariko ubwibanda ku bumenyi.'

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ruteze amaso ingufu za nucléaire mu kugera ku ntego y'iterambere rirambye
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yafunguye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda
Inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n'abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika
Abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bo mu Rwanda na bo bari batumiwe kugira ngo bahahe ubumenyi mu bijyanye n'ingufu za nucléaire
Minisitiri w'Umutekano, Dr. Vincent Biruta mu bitabiriye inama
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na we yitabiriye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire
Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'abandi bayobozi bari bageze ahari kubera inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure urugendo rwo kurera abahanga mu bijyanye n'ingufu za nucléaire

Ifoto yakoreshejwe ku mutwe w'inkuru (logo) yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingufu-za-nucleaire-zizafasha-u-rwanda-kugera-ku-bushobozi-bwo-gukora-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)