Polisi ya Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti za banki zikorerwaho ubutekamutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yo muri Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti za banki zikekwaho gukorerwaho ubutekamutwe, nyuma y'uko bigaragaye ko abantu muri iki gihugu bibasiwe n'abatekamutwe ku rwego rwo hejuru.

Iri tegeko ryatowe muri Mutarama 2025, nyuma y'uko raporo y'iki gihugu igaragaje ko abaturage bahombye miliyoni 860$ bitewe n'ubutekamutwe.

Muri iryo tegeko rishya polisi yahawe ububasha bwo gutegeka amabanki guhagarika ibikorwa byo kohereza amafaranga kuri konti runaka, gukoresha ATM n'ibindi igihe bikekwako nyirayo yaba ari gutekerwa umutwe.

Icyakora konti yahagaritswe ishobora gukoreshwa yishyura ibiribwa cyangwa ibindi bintu polisi yatangiye uburenganzira nk'inyemezabwishyu (facture).

Minisiteri y'Umutekano muri Singapore yatangaje ko abaturage bakunze gutekerwa umutwe binyuze mu bucuruzi bwo kuri internet, gushora imari mu mahugu, ndetse no kubeshywa akazi.

Iyi Minisiteri ivuga ko abatekerwa imitwe baba baburiwe inshuro nyinshi ariko bakanga bakabirengaho.

Bamwe mu bayobozi bavuze ko ubu bubasha polisi yahawe bushobora kuzakoreshwa nabi harenganywa abaturage, gusa iyi minisiteri yasobanuye ko buzajya bukoreshwa igihe ubundi bwose bwananiranye.

Mu itangazo yagize ati 'Ubu buryo buzajya bukoreshwa nko gukemura ikibazo cyananiranye igihe ubundi buryo bwose bwananiranye.'

Muri Singapole ibirego byo gutekerwa umutwe byavuye ku 15.600 mu 2020 bigera ku bihumbi 50 mu 2025, ibyatumye hajyaho itegeko ririnda abaturage ubwo butekamutwe.

Polisi ya Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti bikekwa ko ziri gukorerwaho ubutekamutwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-ya-singapore-yahawe-ububasha-bwo-guhagarika-konti-za-banki-zikorerwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)