RGB yashyizeho uburyo bushya bwo kwaka ibyangombwa ku miryango ishingiye ku myemerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu serivisi zo kwaka ibyangombwa nk'ibyo gufungura ishami cyangwa kugira imikoranire n'indi miryango, zishobora gusangwa ku rubuga rwa Irembo, aho ushobora kohereza ibyangongwa usabwa ndetse ugakurikirana aho dosiye yawe igeze ukoresheje uru rubuga.

RGB yavuzwe ibi byakozwe mu gukomeza kunoza gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere imiyoborere myiza ndetse no guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ivuga ko ibyangombwa bizajya byoherezwa n'iyi miryango bizajya bisuzumwa n'Umujyi wa Kigali cyangwa Ubuyobozi bw'Akarere bubishinzwe.

Yagize iti 'Inyandiko zose zizatangwa zizajya zisuzumwa n'Umujyi wa Kigali cyangwa ubuyobozi bw'Akarere bireba, hagamijwe kureba ko ibyo basabye bihuje n'icyerekezo cy'iterambere ry'igihugu.'

RGB isobanura ko ubu buryo bushya buzayifasha gutanga ubufasha ku gihe, kwakira ibitekerezo no kubika amakuru mashya ajyanye n'imikorere y'iyi miryango ishingiye ku myemerere.

Ubu ni uburyo bwagiyeho ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu (MINALOC), hagamijwe kunoza imikorere no gukorera mu mucyo mu gihe cyo gusaba ibyangombwa no kwemeza ubusabe bwabyo.

Imiryango ishingiye ku myemerere ubu ishobora gusaba ibyangombwa by'imikorere inyuze ku Irembo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yashyizeho-uburyo-bushya-bwo-kwaka-ibyangombwa-ku-miryango-ishingiye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)