APR FC yatsinze Marines igumya kwanikira Rayon Sports yashimangiye umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 5-2 igumya kwanikira Rayon Sports yashimangiye umwanya wa kabiri itsinda Amagaju.

Uyu munsi nibwo hakinwe imikino 3 muri 4 y'ikirarane cy'umunsi wa 18 cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24.

Musanze FC yari yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium ndetse amakipe yombi aza kunganya ubusa ku busa.

Rayon Sports yari yasuye Amagaju ku mukino wabereye Huye Stadium, ni umukino utoroheye Rayon Sports nubwo yaje kuwutsinda 1-0.

Iki gitego cy'intsinzi cyatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa 2, cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 53.

Undi mukino wabaye APR FC yari yakiriye Marines FC, ni umukino utoroheye iyi kipe y'ingabo z'igihugu kuko ku munota wa mbere Marines yari yamaze gutsinda igitego cyatsinzwe na Byamungu.

APR FC yagowe cyane no kwishyura iki gitego kuko wabonaga Marines irimo iyirusha ndetse ikanahusha ubundi buryo.

Gusa ku munota wa 44, Kwitonda Alain Bacca yaje kwishyurira APR FC, bajya kuruhuka ari 1-1.

Ku munota wa 62, Ruboneka Bosco kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya 2 ni mu gihe ku munota wa 65 Sharaf Eldin Ali Shiboub Abdelrahman.

Ku munota wa 76, Shiboub yaje gutsindira APR FC igitego cya kane. Ishimwe Jean Rene yatsindiye Marines FC igitego cya kabiri ku munota wa 85.

Ku munota wa mbere w'inyongera, Omborenga yateye mu izamu maze abakinnyi ba Musanze FC baritsinda. Umukino warangiye ari 5-2.

Undi mukino w'ikirarane, ejo Police FC izakina na Mukura VS kuri Stade ya Huye.

Ubu APR FC ni yo ya mbere n'amanota 42 ni mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite 36, Musanze FC 34 n'aho Police FC ikagira 32.

APR FC yatsinze Marines FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-marines-igumya-kwanikira-rayon-sports-yashimangiye-umwanya-wa-kabiri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)