Amanota 3 yarumbye ku bakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze yarwo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi amanota 3 yabuze nka Hakim Sahabo yakinaga umukino we wa 3 mu ikipe nkuru ya Standard de Liège ariko amanota 3 bakomeje kuyabura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize. Amwe mu makipe ntabwo yakinnye aho ari mu karuhuko.

Kwizera Olivier - Al-Kawkab

Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Al Nojoom ya Rubanguka Steve 2-2.

Nyuma y'umunsi wa 21 Al Kawkab iri ku mwanya wa 12 n'amanota 26, Al Nojoom ya Rubanguka Steve iri ku mwanya wa 13 n'amanota 20.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na RWD Molenbeek 2-2 ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024

Nyuma y'umunsi wa 24 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n'amanota 25, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 58.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w'umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n'ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w'icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Genk 1-0 ku wa Gatandatu. Iyi kipe iyoboye urutonde n'amanota 58 nyuma y'umunsi wa 24.

Emeran Noam - Groningen FC

Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yatsinzwe Dordrecht 1-0 mu mukino w'umunsi wa 24. Emeran yari ku ntebe y'abasimbura ariko ntiyakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 38 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 51.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur uheruka gusinyira AFC Leopards yo muri Kenya, yari muri 18 mu mukino wa shampiyona ikipe ye yaraye itsinzemo Kariobangi Sharks 2-0.

Nyuma y'umunsi wa 20, iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 27 ku rutonde ruyobowe na Gor Mahia n'amanota 43.

Sibomana Patrick Papy & Tuyisenge Emeran - Gor Mahia

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 ntabwo byagenze neza kuri Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya aho batsinzwe na Kenya Police 3-1. Gor Mahia iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 43 ni nyuma y'umunsi wa 20.

Kwizera Olivier wa Al Kawkab ntiyahiriwe n'impera z'icyumweru
Sahabo na Standard de Liège bakomeje kubura amanota 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amanota-3-yarumbye-ku-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-yarwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)