Chairman yemeje ko APR FC irusha abafana benshi Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu ubu utayigereranya na Rayon Sports mu bafana kuko yamaze kuyicaho.

Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona ya 2023-24 APR FC yaraye itsinzemo Musanze 3-1.

Impaka za APR FC na Rayon Sports ntizishobora kubura mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Aya makipe yombi y'ubukombe mu Rwanda, benshi bemeza ko ari yo afite abafana benshi mu gihugu, gusa Rayon Sports ikemeza ko ari yo irusha izindi.

Ibi si ko Chairman wa APR FC, Afande Richard Karasira abibona kuko yavuze ko ubu urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC.

Yakomeje avuga ko ari inshingano za bo nk'ubuyobozi kubashimisha, bubaka ikipe ikomeye ndetse banatsinda.

Ati "Ni abafana benshi ubabona ku bibuga, nanahamya ko urubyiruko rubyiruka benshi ni aba APR FC, nabajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana data zirahari, uzabaze ba bandi bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo cy'ayo makipe abiri yombi, data zirahari dufite abafana benshi igisigaye ni twebwe kubashimisha."

"Ni ikipe kubashimisha ikaba yakwiyubaka, igatsinda ikabashimisha, iyo rero batsishimye na bo mba mbumva ntabwo wava i Kigali ngo uze hano utsindwe utahe wishimye."

APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 39, Rayon Sports ni iya 3 n'amanota 33.

Chairman wa APR FC yavuze ko barusha abafana Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-yemeje-ko-apr-fc-irusha-abafana-benshi-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)