Umwarimu witwa Shema Olivier yarumye umugore we ugutwi arakumira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y'umwarimu witwa Shema Olivier wigishaga mu rwunge rwa mashuri rwa Ntura muri aka karere, warumye umugore we ugutwi agakuraho igice cyako.

Uyu mwarimu yarumye umugore we witwa Ayinkamiye Adrienne nawe usanzwe ari ushinzwe amasomo mu rwunge rwa mashuri rwa Giheke.

Amakuru ducyesha Imvaho Nshya avuga ko uyu mugabo yarumye umugore we ubwo bari bari mu mishyamirano amushinja ko amuca inyuma.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko ubwo batabaraga, bageze mu rugo ry'uyu muryango bagasanga umugore adafite agace ke ku gutwi ndetse umugabo yuzuranyeho amaraso ku munwa. Aba baturanyi kandi bakeka ko uyu mugabo ashobora kuba yamize aka gace ku gutwi kuko ntako bigize babona aho kwatakaye.

Ibi byabereye aho uyu  muryango utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

 



Source : https://yegob.rw/umwarimu-witwa-shema-olivier-yarumye-umugore-we-ugutwi-arakumira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)