Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza mu Ntara y'Amajyepfo akurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifungwa ry'uyu muyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y'Amajyepfo, Kabera Vedaste, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwagize ruti 'RIB yafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y'Amajyepfo. Akurikiranweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n' umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.'

Uyu muyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Ntara y'Amajyepfo, Kabera Vedaste ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe hagitungandwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw'Ubugenzacyaha rukomeza rugira ruti 'RIB irongera gukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry'Igihugu.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuyobozi-ushinzwe-Imibereho-myiza-mu-Ntara-y-Amajyepfo-akurikiranyweho-guha-ruswa-Umugenzacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)