Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ibiganiro byari bigamije kubereka uburyo bwiza bwo guhitamo imyuga ibabereye 'Career Orientation Fair', byabereye mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu, aho urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza rwahawe impanuro.

Hirya no hino mu gihugu, hagaraga urubyiruko rurangiza amashuri ariko rukagorwa no kugira icyo rwakwerekezaho amaboko ngo rukore.

Bamwe muri bo bakomeza guhanga amaso Leta bayisaba akazi, mu gihe imirimo Leta itanga ari mike cyane ugereranyije n'ikenewe.

Ni na yo mpamvu politiki ya Leta ishishikariza abaturarwanda guhanga akazi, ari na yo ntego nyamukuru y'iri huriro. 

Minisitiri w'Urubyiruko Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko, yarwibukije ko bagomba kugira amahitamo meza y'imyuga bazakora izabatunga ejo hazaza kandi bakibuka kurangwa n'ubutwali bwaranze Inkotanyi zabohoye igihugu.

Minisitiri w'Urubyiruko Dr.Utumatwishima yibukije urubyiruko kugira amahitamo meza y'imyuga bazakora ejo hazaza

Yagize ati: ''Mugomba gukoresha amahirwe mwahawe mugahitamo neza imyuga izabafasha. Mufite amahirwe yo kuba ubuyobozi bwaragejeje uburezi kuri bose, ntawuhejwe kandi babaha iby'ingenzi mukeneye byabafasha. Biri mu nshingano zanyu rero gukoresha ayo mahirwe muhitamo neza''.

Yibukije urubyiruko ko ibi biganiro bibaye habura iminsi micye ngo hizihizwe umunsi w'Intwali wizihizwa ku itariki 1 Gashyantare buri mwaka, ndetse arugezaho insanganyamatsiko.

Minisitiri Utumatwishima yakomeje agira ati: ''Ni amahirwe ko ibiganiro nk'ibi bibaye tugiye kwizihiza umunsi w'Intwali. Insanganyamatsiko iragira iti: 'Ubutwali mu banyarwanda agaciro kacu', ndabibutsa ko mugomba kurangwa n'ubutwali aho muri hose no mu byo mukora byose. Mujye mugira ubutwali bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muharanire ko mutera ikirenge mu cyabo kandi murangwe n'indangagaciro nyarwanda''.

Yasabye urubyiruko kurwangwa n'ubutwali hamwe n'indangagaciro nyarwanda

Yasoje ababwira ko mu kugirango bazagire ejo hazaza heza kandi bahisemo neza, hari ibintu bitatu byabafasha. Yagize ati: ''Ikintu cya mbere nababwira kingenzi ni ukuguma ku ishuri ntimurivemo. Mwibukeko kandi amashuri atarangira kuko ku Isi duhora twiga, rero namwe mukomeze mwige. Icya kabiri ni ugukoresha amaboko mu kiga imyuga yabafasha. Icya gatatu ni ukwiga ibikenewe bitanga akazi ku isoko ry'umurimo''.

Madamu Juliana Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yasabye urubyiruko kudacika intege

Uretse izi mpanuro Minisitiri w'urubyiruko yabahaye, Ms.Juliana Lindsey uhagarariye umuryango wa UNICEF mu Rwanda nawe yibukije urubyiruko kudacika intege. Mu magambo ye yagize ati: ''Ntakibazo kuba uyu munsi utaramara guhitamo icyo uzakora ejo hazaza. Ntakibazo ko mu nzira wahura n'ibigusubiza inyuma cyangwa watsindwa gusa ntimugacike intege. Nimwe ejo hazaza h'igihugu kandi turabizeye ko muzakigeza kuri byinshi byiza.

Muri iri huriro habayeho umwanya b'ibiganiro nyunguranabitekerezo, aho bamwe mu bagiye bakora ibikorwa by'indashyikirwa baganirije urubyiruko ku bunararibonye bwabo ry'inzira banyuzemo yabagejeje ku nzozi zabo.

Hatanzwe ibiganiro nyunguranabitekerezo, aho urubyiruko rwigishijwemo byinshi

Mu batanze ibiganiro harimo Dr. Darius Gishoma ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Mej. Col. Vincent Mugisha wigishije urubyiruko kugira ubutwali, Delphine Ingabire wize ubuganga gusa akaba akora akazi ko gusiga amarangi, hamwe na Marie France Niragire wamamaye nka Sonia muri filime nyarwanda.



Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwitabiriye ibiganiro byo kubigisha ibijyanye no guhitamo imyuga ibabereye

Umunyeshuri witwa Niyibizi Athanase witabiriye ibi biganiro aturutse mu karere ka Gasabo, wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye yatangarije InyaRwanda ko ibi biganiro ari ingirakamaro. Yagize ati: ''Izi mpanuro twahawe tuba tuzikeneye kandi zadufunguye amaso. Dufite ubushake kandi tuzabukoresha duhitamo neza ku myuga tuzakora ejo hazaza''.

Umuhanzi Ruti Joel yataramiye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro

Si izi mpanuro zonyine uru rubyiruko rwahawe kuko banahawe umwanya baridagadura, byumwihariko abahanzi bakomeye mu Rwanda babataramiye biratinda. Ruti Joel, Bwiza hamwe na Danny Nanone bahaye ibyishimo urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ibi biganiro bya 'Carrer Orientation Fair'.

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda, nawe yataramiye uru rubyiruko

Umuraperi Danny Nanone uri mu bihe byiza mu muziki, yahaye ibyishimo urubyiruko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138800/minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-kugira-amahitamo-meza-no-kurangwa-nubutwali-138800.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)