Umukinnyi wahawe igihembo wahize abandi yamenyekanye nubwo bidashimishije ku bakunzi b'ikipe imwe ikomeye hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wahawe igihembo wahize abandi yamenyekanye nubwo bidashimishije ku bakunzi b'ikipe imwe ikomeye hano mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier league bwamaze gutanga igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2023.

Bari abakinnyi batandukanye bagombaga gukurwamo umukinnyi umwe barimo Victor Mbaoma, Hertier Luvumbu Nziga ndetse na Muhadjiri Hakizimana. Kugeza ubu igihembo cyahawe Victor Mbaoma watakira ikipe ya APR FC.

Mu matora yabaye ku mbuga nkoranyambaga uwari ufite amajwi menshi kurusha abandi yari Hertier Luvumbu Nziga benshi bibazaga niba ari we urahabwa iki gihembo ariko byarangiye atari we ugihawe.

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bigirwamo uruhare na Kompanyi ikomeye hano mu Rwanda icyuruza ibijyanye no gutega ku mikino itandukanye ku isi.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wahawe-igihembo-wahize-abandi-yamenyekanye-nubwo-bidashimishije-ku-bakunzi-bikipe-imwe-ikomeye-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)