America yongeye kugaragaza uko yifuza ko iby'u Rwanda na Congo byakemuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko Perezida Paul Kagame w'u Rwanda uri i Davos mu Busuwisi, mu nama Mpuzamahanga y'Ubukungu ya World Economic Forum, ahuye n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro.

Mu butumwa bugufi, Blinken yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati 'Ikiganiro cyanjye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, cyibanze ku muhate wacu wo gusaba impande zose kuyoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w'ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.'

Nanone kandi ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwasohoye itangazo rivuga ku byaganiriweho ubwo Perezida Kagame yahuraga na Blinken.

Iri tangazo rigira riti 'Baganiriye uko haterwa intambe mu kongera imbaraga zigamije kugabanya umwuka mubi mu Burasirazuba bwa Congo. Umunyamabanga wa Leta ya America yagaragagaje ko hakenewe ko buri ruhande mu zivugwa rutera intambwe mu gukemura ikibazo.'

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yakunze gusaba iy'u Rwanda n'iya RDC ko zayoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w'ibibazo bimaze iminsi biri hagati y'Ibihugu byombi.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Congo bwo butabikorwa, ahubwo bukaba bwarakunze kuvuga ko bwifuza gushoza intambara ku Rwanda nk'uko bitahwemye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi.

Ibi kandi byanatumye u Rwanda na rwo rwitegura aho na rwo rutahwemye kuvuga ko ingabo zarwo ziryamiye amajanja ku buryo ziteguye kuburizamo uwashaka guhungabanya umutekano warwo aho yaba aturutse hose.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/America-yongeye-kugaragaza-uko-yifuza-ko-iby-u-Rwanda-na-Congo-byakemuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)