Ubwo buterahamwe bugarutse ... Unkubise wahava ujya muri 'morgue' - Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagerageje gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ari we bibayeho uwabikoze na we yahava ari umurambo.

Ni mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku buzima bwa buri munsi iyi kipe irimo kunyuramo.

Yavuze ko hari abantu batishimiye uburyo ikipe iyobowemo kuko batakibona aho bamenera ngo bayiryemo amafaranga mu nzira zitari nziza.

Abo ngo ni bo birirwa bakora amanama hirya no hino muri Kigali bacura umugambi wo kumukubita n'umunyamabanga we, Patrick Namenye.

Ati "Amanama arabera La Galette, amanama arabera kwa Kamari Tamu Tamu, amanama arabera he... yo gushaka kuza gukubita perezida Jean Fidele wa Rayon Sports na Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu kibuga? 1994 murayibuka? Ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni, none ngo turatsinzwe bakazamuka Jean Fidele na SG badukubite? Muri Stade muri VIP?"

Yakomeje avuga ko abaheruka kubigerageza ari we babikoze uwabikoze yahava ajya muri Morgue (uburuhukiro bw'abapfuye).

Ati "iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera nitabaraga cyangwa banyendereje ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi?"

"Ubwo buterahamwe bugarutse muri Stade ngo uje gukubita abantu kubera ko ikipe itsinzwe? Mu Rwanda ubuyobozi bwarahindutse."

Atangaje ibi nyuma y'uko nyuma y'umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024, Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1, bivugwa ko hari umufana wa Rayon washatse gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye nubwo hari andi makuru avuga ko yanamukubise.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hagize umukubita yahava ari umurambo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubwo-buterahamwe-bugarutse-unkubise-wahava-ujya-muri-morgue-perezida-wa-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)