Godfrey Legend yacyeje The Ben wamwinjije mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Godfrey Legend wabaye n'umunyamakuru mu bijyanye n'Iyobokamana, akamara imyaka 7 atumvikana mu muziki, ariko ubu akaba awugarukanyemo imbaraga aho yateguje indirimbo nyinshyi ziri mu Cyongereza, ahamya ko agarutse ndetse akaba ari igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki.

Yavuze ko indirimbo ye nshya "Don't cry" ari 'amashimwe akomeye kuri njye n'umuryango wanjye'. Kuba atangiye umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bimaze gukorwa n'abahanzi mbarwa mu Rwanda, Godfrey Legend yavuze icyo bisobanuye ku muziki we.

Ati "Indirimbo yanjye nyituye imfura yanjye yitwa Joshua, bivuze ko ntangiranye umwaka n'indirimbo nshya mu mutima wanjye; ngirango iryo jambo turisanga cyane muri bibiliya yera mu gitabo cya zaburi rigira riti: "Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya naza neberu n'inanga'.

Uyu muramyi w'umuhanga wo guhangwa amaso, avuga ko mu kuyandika yisunze icyanditswe kiri muri Yesaya: 40:1 aho kivuga kiti "Muhumurize abantu banjye"; bityo asobanura muri iyi minsi ya none nta handi umuntu yaruhukira atari muri Yesu.

Ati "Niwe utanga umunezero mu mutima amafaranga n'ibindi by'agaciro dushaka kugira ngo tubeho bidatanga umunezero usibye Yesu wenyine uturemamo icyizere agatanga n' ihumure mu mutima".

Yabajiwe umwihariko w'iyi ndirimbo ye asubiza ko "urebye nta mwihariko udasanzwe indirimbo yanjye ifite imeze nk'izindi ndirimbo musanzwe mwumva; gusa ngira ngo uranzi kuva cyera ndi umuramyi nkunda indirimbo zituje kuko ziramfasha cyane".

Godfrey Legend yashimye Producer Santana Souce wamukoreye iyi ndirimbo, ati "Arashoboye, niwe wantunganyirije iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi, kandi Imana nica inzira ndateganya gukorana nawe igihe kirekire naramukunze ni umwana mwiza azi ibyakora".

Avuga ko nubwo asohoye amajwi gusa, azi neza ko amashusho nayo ari ngombwa, akaba ateganya gushyira hanze video yayo vuba aha, ati "Ndizera ko izabera benshi umugisha". Yanahishuye ko mu 2024 afite imishinga myinshi cyane ateganya gukora.

Ati "Ndashaka gukorera Imana kurusha mbere kuko aya ni amahirwe yandi mpawe benshi tungana ntabwo bakiriho, abandi b'urugano rwanjye ndimo ndabasengera ngo baze kwa Yesu Kristo kuko araryoshye erega ibibengerana byose si zahabu".

Avuga ko Gospel igeze ahantu hashimishije kuko "yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n'impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership".

Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Ati "Nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe, ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane".


Godfrey Legend yashyize hanze indirimbo nshya yanditse yisunze Yesaya 40:1-2

Godfrey Legend yanagarutse ku muhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] biganye mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire de Gahini, ahishura byinshi abantu batari bazi kuri uyu muhanzi w'icyamamare mu Rwanda na Africa.

Nk'umuntu biganye mu kigo kimwe, agatangira umuziki amureba n'amaso ye, bagasengana, bakarara mu nyubako imwe (Dortoire), avuga ko hari byinshi azi kuri The Ben ndetse akaba ashima Imana ku rwego rwiza amaze kugeraho yaba mu muziki no mu buzima busanzwe burimo no gushinga urugo.

Yavuze ko The Ben ari umuntu ugira ubuntu bwinshi, akaba yitonda bidasanzwe ndetse akaba akunda no gufasha. Avuga ko ari inshuti ye cyane "kuko mu gihe twiganaga namukuyeho 'inspiration' zijyanye n'umuziki wo kuramya Imana". Yahishuye ko hari ubwo yajyaga ashima Imana, agasaba The Ben ko baririmbana indirimbo y'Imana.

Abazi The Ben kuva kera, bazi ko yatangiriye muzika muri Gospel. Nawe ubwe akunze kubigarukaho akavuga ko igihe kimwe azakorera Imana. Ni ibintu Godfrey Legend ashimangira mu kwizera kwe, akavuga ko The Ben azakorera Imana, akaba ari ibintu avuga atarya indimi dore ko ari na The Ben wamwigishije amajwi.

Nzaramba Godfrey ari we Godfrey Legend anavuga ko kuba The Ben akunze kuganzwa n'amagaramutima agasuka amarira yaba mu rusengero n'igihe ari mu ruhame, abibona nk'umuhamagaro [wo kuririmbira Imana] uba urimo kumugurumanamo. Ati "Ni umuhamagaro uba urimo kumwataka. Umwanya arimo ntabwo ari wo yakabaye arimo".

Yavuze ko "twagiranye ibihe byiza byo gukorera Imana igihe twiganaga" ndetse yigeze no kumugabira inka. Yasoje amwifuriza ishya n'ihirwe mu rugo rwe rushya dore ko aherutse kurushinga na Miss Pamella Uwicyeza, anamuhamagarira kugaruka mu murimo w'Imana kuko "gukorera Yesu ntako bisa".


Godfrey Legend yatuye imfura ye indirimbo nshya yise "Don't cry"

REBA INDIRIMBO "DON'T CRY" YA GODFREY LEGEND WINJIJWE MU MUZIKI NA THE BEN


REBA INDIRIMBO Y'IMANA "THANK YOU" THE BEN YAKORANYE NA TOM CLOSE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138600/godfrey-legend-yacyeje-the-ben-wamwinjije-mu-muziki-anagaruka-kuri-dont-cry-yatuye-imfura--138600.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)