Shangazi wari umufana ukomeye wa APR FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, wari umufana ukomeye cyane w'ikipe ya APR FC yitabye Imana azize uburwayi.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko uyu mubyeyi yitabye Imana.

Shangazi wabarizwaga mu itsinda rya 'Online Fan Club' akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

Uyu mubyeyi akaba yari amaze igihe arwaye ikibyimba mu muhogo aho mu ntangiriro za 2022 yarimo ashaka ubufasha bwo kujya kwivuriza mu Buhinde kuko mu Rwanda bari bamubwiye ko batabasha kumuvura.

Yamaze igihe arwiye i Kanombe, nyuma aza kujya mu rugo aba ari ho arwarira, yaje kongera kuremba asubira mu bitaro ubu akaba ari ho yaguye.

Shangazi umukunzi wa APR FC yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shangazi-wari-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)