Rusizi : Igikekwaho kuba intandaro y'inkongi yibasiye inzu yahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyoni 15Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu yahiye, iherereye mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi yibasiye iyi nzu ya Nyirahabiyambere Mwadjum, kuko abari bayirimo bakijijwe n'amaguru ubwo inkongi yadukaga, bakagerageza kuzima bafatanyije n'abaturanyi ariko bikaba iby'ubusa.

Abaturanyi bageze aho batabaza inzego z'ibanze, nazo zishyiraho akazo, ari nab wo Polisi yazaga izanye kizimyamoto, ariko isanga yakongotse irayizimya kugira ngo iyi nkongi idafata izinzi nzu ziyegereye.

Nubwo hahise hatangira iperereza ry'icyateye iyi nkongi, ariko birakekwa ko ari ibibazo by'amashanyarazi.

Iyi nzu yari isakaje amabati 80, ibaye iya kane yibasiwe n'inkongi y'umuriro muri aka gace mu gihe cy'amezi abiri.

Iyi nkongi yibasiye inzu y'umuturage mu Ntara y'Iburengerazuba, ku munsi mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, na ho hadutse inkongi yibasiye ikigo cy'Ishuri, yo yanahitanye ubuzima bw'umwana w'umunyeshuri wigaga muri iri shuri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rusizi-Igikekwaho-kuba-intandaro-y-inkongi-yibasiye-inzu-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-Miliyoni-15Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)