Rayon Sports ikubiswe n'impinja abafana bataha bikoma umukinnyi wabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ikubiswe n'impinja abafana bataha bikoma umukinnyi wabo

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yakiriye Interforce FC mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro birangira Rayon Sports itsinzwe irushwa cyane ibitego 2-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba utangira ikipe ya Rayon Sports ihuzagurika cyane ndetse iza no gutsindwa igitego hakiri kare cyane ishaka uko ikishyura biranga.

Mu gice cya kabiri Interforce FC nabwo yatangiye yataka cyane abakinnyi bayo wabonaga barusha cyane Rayon Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi badasanzwe babanzamo ndetse ihita ibona ikindi gitego cya kabiri.

Rayon Sports nk'ikipe nkuru yaje gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri kugirango ibone ibitego byo kwishyura baza kubona amahirwe bahabwa Penalite iterwa nabi na Joachiam Ojera.

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Iraguha Hadji wabonaga ko irimo gukomanga cyane birangira ari ibitego 2-1. Ubwo duteranyije umukino ubanza nuwo kwishyura biba bibaye ibitego 5 bya Rayon Sports kuri 2 bya Interforce FC.

Uyu mukino abafana batashye barakariye cyane Joachiam Ojera wahushije Penalite agatuma bataha banganyije na Interforce FC y'abakinnyi bakiri bato. Ntabwo ari uyu gusa ahubwo abo twaganiriye baribaza icyo Kalisa Rashid yabaye gituma ntamupira muzima agitanga ndetse akagenda atakaza imipira imwe n'imwe yanaviragamo Rayon Sports guhura n'ibibazo.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ikubiswe-nimpinja-abafana-bataha-bikoma-umukinnyi-wabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)