Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yabaye uwa kabiri wasuye u Rwanda mu gihe cy'umunsi umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi mu Rwanda, rwatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu butumwa bwatambutse kuri X [Twitter].

Ubutumwa bwa Perezidansi y'u Rwanda bugira buti 'Ku mugoro washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye.'

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, u Rwanda rwanasuwe na Perezida w'Inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya.

Gen Mamady Doumbouya wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yakiriwe na Perezida Kagame ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-wa-Mozambique-Filipe-Nyusi-yabaye-uwa-kabiri-wasuye-u-Rwanda-mu-gihe-cy-umunsi-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)