Jimmy Mulisa yavuze ku by'amafaranga yatse Nshuti kugira ngo akinire Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yagaragaje ko yababajwe cyane n'abantu bavuze ko yatse Nshuti Innocent amafaranga kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y'igihugu Amavubi akanamukinisha.

Mu Gushyingo 2023 u Rwanda rwari rufite imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, yombi yabereye i Huye uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 ndetse n'uwo rwatsinze Afurika y'Epfo 2-0.

Ku ikipe yari yahamagawe, hagiye havugwa byinshi hibazwa ukuntu umukinnyi nka Nshuti Innocent utabona umwanya wo gukina muri APR FC ahamagarwa ndetse akanakina, dore ko ari na we watsinze igitego cya mbere ku mukino wa Afurika y'Epfo.

Aha ni ho hagiye havugwa inkuru zitandukanye ko yahamagawe na Jimmy Mulisa ndetse hari n'amafaranga yamwatse.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Jimmy Mulisa yavuze ko we Yves Rwasamanzi ari abajyanama b'umutoza mukuru, bamugira inama ariko akaba ari we wifatira umwanzuro nta bushobozi bwo kumuvuguruza bafite.

Ati "nakiriye ubutumwa bwinshi kuri twitter, numvise amaradiyo amwe n'amwe, ni byiza bigutera imbaraga kandi na none byose ni umupira ariko nk'uko umutoza yabivuze ni we mutoza mukuru, twe turi abajyanama, twe tumugira inama ibyaba byose ni umutoza mukuru, ibyo tumugiramo inama byose akuramo ibintu bike."

"Yasobanuye iby'ikipe yahamagawe yikoreye ubushakashatsi bwe, akaza akatubaza Jimmy, Yves ni iki mutekereza kuri uyu mukinnyi? Ntabwo ari Jimmy, ntabwo ari Yves ni umutoza mukuru. "

Yakomeje avuga ko yababajwe cyane no kumva abantu bavuga ko yariye amafaranga ya Nshuti Innocent kugira ngo akine.

Ati "mwumvise ibya Nshuti, ntabwo byanshimishije kuko bimeze nk'aho muba mushaka kwangiza izina ry'umuntu, niba umuntu atangiye kuvuga ngo waka abakinnyi amafaranga, ni gute nakwaka umukinnyi amafaranga, njyewe?"

"Ngo Nshuti ni umwana wawe aguha amafaranga kugira ngo akine, Nshuti yakinaga ku bw'abatoza babiri babanje, si we mutoza wa mbere ukinishije Nshuti, yabisobanuye wenda Nshuti ni we wumva ibyo aba amusaba."

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC muri 2016 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ari Jimmy Mulisa umuhaye umwanya kuko yari umutoza mukuru.

Jimmy Mulisa yakunze kugaragaza ko uyu rutahizamu ari umwe mu bakinnyi beza bahari ariko na none yaje kuvuga ko yamutengushye, amahirwe yabonye atayakoresheje neza.

Jimmy Mulisa yababajwe n'ibyavuzwe ko yariye amafaranga ya Nshuti Innocent
Guhamagarwa kwa Nshuti Innocent mu Mavubi ntibyavuzweho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yavuze-ku-by-amafaranga-yatse-nshuti-kugira-ngo-akinire-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)