Perezida Kagame yavuze kuri Kendrick Lamar n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 17 Mutarama 2024, Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo  mu imurikwa ry'iki gihugu nka kimwe mu bizajya byakira ibitaramo ngarukwamwaka bya Move Afrika.

Mu ijambo rya Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba igihugu cya mbere cyatangirijwemo ibi bitaramo,agaragaza ko byari byiza byumwihariko ko Kendrick Lamar yishimiwe cyane.

Perezida Kagame yagize ati'Mu kwezi gushize, u Rwanda rwatewe ishema no kwakira ifungurwa ku mugaragaro ry'ibitaramo bya Move Afrika, ku bufatanye na Global Citizen. Bitarimo gukabya, Kendrick Lamar yanyeganyeje Umujyi wose wa Kigali binyuze mu buryo yaserutsemo.'

Akomoza ku buryo Afurika ifite impano,anagaragaza ariko imbogamizi igihari Perezida Kagame ati'Twishimiye kuba yaragize umwanya wo guhura n'abahanzi bacu. Afurika ifite impano. Kurusha uko abantu babibona, icyo babura ni ubujyanama n'ubufasha.'

Yagaragaje kandi ko ibi bitaramo ari inzira nziza y'iterambere ati'Umurongo Global Citizen yihaye wo guteza imbere abakozi binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo uzasiga ubukungu bw'ingirakamaro mu Karere.'

Perezida Nana wa Ghana na we yagaragaje ko yishimiye kuba iki gihugu kigiye kongera gukorana na Global Citizen baherukaga kugirana imikoranire muri 2022 ubwo iki gihugu cyakiraga Global Citizen Festival;Accra, iserukiramuco ryashowemo asaga Miliyari 19Frw [Miliyoni 15 z'amadorali].

Nyuma y'u Rwanda na Ghana kugera muri 2025 buri mwaka hazajya hiyongeraho ikindi gihugu mu bizajya byakira ibitaramo bya Move Afrika.

Ghana igiye kwakira Move Afrika nyuma y'ibikorwa bitandukanye bya Global Citizen birimo Global Citizen Festival: Mandela 100 yaririmbyemo Beyonce, Jay Z, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin ikabera muri Johanesburg ho muri Afurika y'Epfo  hari mu 2018.

KANDA HANO UKURIKIRE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME UBWO GLOBAL CITIZEN YATANGIZAGA IMIKORANIRE NA GHANA I MOVE AFRIKA

">

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwishimiye imikorere ya Global CitizenPerezida Nana wa Ghana yashimiye Global Citizen bagiye kongera kugirana imikoranirePerezida Kagame yavuze ko byari ibihe byiza ubwo Kendrick Lamar yataramiraga i KigaliPerezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangije ibikorwa by'iterambere rishingiye ku bitaramoUmwaka wa 2025 uzasiga ibitaramo bya Move Afrika byatangirijwe mu Rwanda bizanakomeza kuhabera buri mwaka bisigaye byakirirwa mu bihugu bigera kuri 5



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138710/perezida-kagame-yavuze-kuri-kendrick-lamar-nuburyo-afurika-ikungahaye-mu-buhanzi-video-138710.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)