Musa Esenu yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umugande wahoze akinira Rayon Sports, Musa Esenu yabonye ikipe nshya ya Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi yari asoje amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports ariko iyi kipe ntibumvikane ku kuba bakongera amasezerano.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu wari uyoboye ubusatirizi bwa Gikundiro mu myaka 2 itambutse, yamaze kumvikana n'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq ya Masafi Al-Junoob SC kuyikinira mu mezi 6 ari imbere aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by'amadorali.

Esenu wifuzwaga na Gasogi United ntabwo byakunze ko ayisinyira kubera ko uyu mukinnyi wagombaga gusoza amasezerano ye tariki ya 30 Mutarama 2024, Rayon Sports yamubwiye ko imurekura ariko akaba atemerewe gusinyira ikipe yo mu Rwanda.

Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w'imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona ari afite ibitego 4.

Musa Esenu yabonye ikipe nshya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yabonye-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)