Miss Naomie mu magambo akomeye yifurije umukunzi we isabukuru nziza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yifurije umukunzi we Michael Tesfay isabukuru nziza y'amavuko mu magambo make ariko afite igisobanuro gikomeye.

Michael Tesfay, umukunzi wa Nyampinga warushije abandi ubwiza mu Rwanda 2020, buri mwaka tariki ya 20 Mutarama akaba yizihiza isabukuru y'amavuko.

Kuri iyi nshuro akaba yifurijwe isabukuru nziza n'umukunzi we aheruka kwambika impeta ya fiançailles, Miss Nishimwe Naomie mu magambo aryoheye amatwi ariko na none afite igisobanuro gikomeye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Naomie yagize ati "isabukuru nziza mutima wanjye, uri umugisha wanjye."

Tariki ya 1 Mutarama 2024 ni bwo aba bombi bagaragaje ko binjiye mu mwaka mushya mu yindi sura ubwo bashyiraga hanze amafoto Michael Tesfay yambika impeta y'urukundo Miss Nishimwe Naomie.

Naomie yifurije umukunzi we isabukuru nziza
Bombi baryohewe n'urukundo
Ubwo Michael Tesfay yambikaga Naomie impeta ya fiançailles



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miss-naomie-mu-magambo-akomeye-yifurije-umukunzi-we-isabukuru-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)