Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry'umunsi w'intwari 'Heroes Cycling Cup' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hakinwe irushanwa ry'Ubutwari ryiswe 'Heroes Cycling Cup', ni irushanwa ryegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Nirere Xaverine.

Nirere Xaverine ukinira Team Amani yatsinze mu bagore bakinnye ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera.

Mu bangavu bakoze intera y'ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Manizabayo Eric 'Karadiyo' ukinira Benediction Club mu Bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu Bagore, begukanye Isiganwa ry'Umunsi w'Intwari 'Heroes Cycling Cup' ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

Uko abasiganwa bakurikiranye muri biri kiciro:

Abari munsi y'imyaka 23:

  1. Muhoza Eric (Team Amani)
  2. Mugalu Shafik (May Stars)
  3. Awet Aman (UCI Team)

Abakuru-

  1. Manizabayo Eric (Benediction Cycling Club)
  2. Muhoza Eric (Team Amani)
  3. Mugalu Shafik (May Stars)

Abahungu bakiri bato:

  1. Ntirenganya Moise (Les Amis Sportifs)
  2. Nshimiyimana Phocas ( Benediction Cycling Club)
  3. Imanizabayo Jean de Dieu (Sina Gerard Cycling Club)

Abagore bakuru:

  1. Nirere Xaverine (Team Amani)
  2. Mwamikazi Djazila (Ndabaga Women Cycling Team)
  3. Nzayisenga Valentine (Benediction Cycling Club)

Abangavu:

  1. Umutoni Sandrine ( Bugesera Cycling Team)
  2. Mukamuhire Irene (Friends of Nature)
  3. Uwiringiyimana Liliane  (Friends of Nature)

The post Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry'umunsi w'intwari 'Heroes Cycling Cup' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/manizabayo-eric-na-nirere-xaverine-begukanye-isiganwa-ryumunsi-wintwari-heroes-cycling-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manizabayo-eric-na-nirere-xaverine-begukanye-isiganwa-ryumunsi-wintwari-heroes-cycling-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)