Yifashisha umubyeyi we nabavandimwe! Umunya-... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2012 yagaragaye muri filime zamwubakiye izina nka 'Fire in Hell' yo mu 2014, 'Virgin Forest' yo mu 2012, 'Echo of Dragon' yo mu 2013, 'All about my Father' yo mu 2015, 'Barbie|Babi' yo mu 2012 n'izindi zinyuranye zakomeje izina rye.

Igihe cyarageze atangira urugendo rwo gukora filime ze bwite, ahanini bitewe n'ibitekerezo yagiye anyuzamo zarishimiwe ku rwego rwo hejuru, bimufasha gutangira gukorera zimwe mu bihugu birimo n'u Rwanda amaze gukoreramo filime enye.

Uyu mugabo amaze igihe kinini mu rugendo rwa Sinema; ku buryo abakinnyi bose yifashisha muri filime ze abizanira mu Rwanda. Kandi umukinnyi w'imena muri izi filime ze, ni umubyeyi we (Mama we).

Mu mwaka wa 2021, nibwo yatangiye urugendo rwo gukorera filime mu Rwanda. Icyo gihe yahereye kuri filime ye ndende (Feature Film), yaje gushyira mu zahataniye ibikombe bikomeye ku Isi.

Nyuma yagarutse mu Rwanda kuhakorera filime ye ya kabiri iri mu cyiciro cya filime ngufi yise 'I am not for Sale', nabwo yari afashijwe na Bora Shingiro, umunyarwanda uri mu bakomeye mu batunganya filime uherutse kwegukana igikombe gikomeye muri Rwanda International Movie Awards.

Muri iki gihe, uyu munya-Korea ari mu Rwanda aho ari gukora kuri filime ye ya kane yise 'I ate Korean, aho yifashisha abakinnyi benshi barimo abo yivaniye iwabo. Iyi filime ari kuyifatira amashusho mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Bora Shingiro uri gukora kuri iyi filime, yabwiye InyaRwanda ko uyu munya-Korea yiyemeje gukorera filime ze mu Rwanda bitewe n'uburyo igihugu cyakira abakigana.

Yavuze ati 'Uyu mugabo mbere y'uko aza hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere , yarabanje yegeranya amakuru ku gihugu cyacu kimeze, yegeranya amakuru, yumva ni ahantu umuntu ashobora kuba yakorera bitewe n'uburyo Igihugu cyacu kimeze cyangwa se na Politiki y'igihugu.'

Akomeza ati 'Yaje kuza! Kuko bari baramumbwiyeho, araza turaganira ambwira inkuru ye, numvise ari umuntu ufite ibitekerezo numva ko asobanutse kandi yumva Sinema muri rusange, icyabaye twahise dupanga gukora iriya filime ye ya mbere.'

Filime ya mbere bakoze, ishingiye ku mibereho y'abanya-Korea ku Mugabane wa Afurika. Ati 'Ni inkuru ishingiye kuri Mama we, kuko aba ariwe mukinnyi w'imena.'

Bora Shingiro avuga ko bagisoza iriya filime, uriya munya-Korea yanyuzwe n'uburyo ikozemo, ahita amusaba ko bakorana n'indi filime ngufi ishingiye ku mukobwa w'umunyarwandakazi. Ati 'Ariko muri iyi filime ho yifashishije umukobwa w'umunyarwandakazi, yitwa 'I am not for sale'.

Filime ye ya Gatatu yise 'I ate Korean' yayikoreye i Kigali, mu gihe Bora Shingiro yarimo afata amashusho ya filime y'uruhererekane 'The Bishops' ya Canal+.

Bora Shingiro avuga ko ari 'byiza kuba uyu mugabo atekereza kuza gukorera izi filime ze mu Rwanda kandi hari ibindi bihugu'.

Akomeza ati 'Hari ibindi bihugu nk'u Burundi na Tanzania bitwegereye, kandi navuga ngo nabyo bishoboka, kuba umuntu yabituramo akanabikoreramo. Ariko kuba yarahisemo u Rwanda ni ikintu kinini cyane, ni ikigaragara ko mu Rwanda amaze kuhabona icyo atabona ahandi.'

Bora Shingiro avuga ko yari yagiranye ibiganiro n'uyu mugabo bigamije ku kuba yajya akorera izi filime muri Korea, ariko ko bitewe n'uburyo yakunze u Rwanda byatumye izi filime ze ategura zose azazikorera mu Rwanda.

Yavuze ko gukorana n'uyu mugabo byazamuye izina rye, kandi bimuha icyizere cy'uko urugendo rwa Sinema yatangiye rushoboka.

Uyu munya-Korea izi filime ze nyinshi, azikora agamije kuzishyira mu maserukiramuco akomeye ku Isi, kuzimurika ahantu hanyuranye, kandi zose zizaba ziri mu rurimi rwo muri Korea.

Muri filime ze nyinshi, yifashisha Mama we, Mushiki we ndetse na Se wabo n'abandi bana babiri b'impanga ariko b'abirabura.

Bora Shingiro avuga ko iyi filime ye nshya bari gukora, hari gahunda yo kujya kuyimurikira mu iserukiramuco ryitwa 'Bucheon Fantastic Film Festival' rikomeye muri Korea rigiye kuba ku nshuro ya 20.

Iri serukiramuco ni ngaruka mwaka, risanzwe ribera mu Mujyi wa Bucheon mu Majyepfo ya Korea.

Mu 2007, iri serukiramuco ryitabiriwe na filime 225 zo mu bihugu 33. Ku wa 9 Nyakanga 2023, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya 27, icyo gihe ryitabiriwe na filime 262 zo mu bihugu 51.

Bora ati 'Uriya mugabo agirana ibiganiro n'abategura iserukiramuco, bakamutuma igihangano, akaza akagikora, hanyuma akagitwarayo. Yamaze no kutubwira y'uko bibaye byiza twajya mu gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco, mu kumurika iyi filime'.

Bora Shingiro yaherukaga gukora filime 'Once Up on a Murder' ya Rafiq Batcha wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditswe na Jose Pietri, igaragaramo abarimo Cedric Rwamba. Â Ã‚ Ã‚ 

Umunya-Korera, Lee Sang-Woo ari gukorera filime ye ya kane mu Rwanda yise 'I ate Korean' 


Mu myaka ibiri ishize, afatanyije na Bora Shingiro bakoze filime ye ngufi bise 'I am not for sale'


Mu 2021, Lee Sang-Woo ari kumwe na Bora Shingiro batangiye urugendo rwo gukorera mu Rwanda filime ze bwite


Yizanira mu Rwanda abakinnyi be bwite, cyane cyane umubyeyi we ndetse na bashiki be 

Iyi filime iri gukinirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali 

Nyuma yo gukora kuri filime y'umunyamerika, Bora Shingiro ari gukora kuri filime y'umunya-Korea uri mu bakomeye 

Muri iki gihe, abakinnyi banyuranye bari gukorana n'uyu munya-Korea kuri filime ye nshya



Bora Shingiro avuga ko gukora kuri iyi fiklime byamuteye imbaraga mu rugendo rwe rwa Cinema






Bora Shingiro aherutse kwegukana 1000$ muri Rwanda International Movie Awards abikesha filime ye 'Igihuku'





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139142/yifashisha-umubyeyi-we-nabavandimwe-umunya-korea-ari-gukorera-filime-ya-kane-i-kigali-139142.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)