Gasogi United yatsinze Muhazi United mu mukin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino usoza imikino ibanza y'igikombe cy'Amahoro, ukaba umukino wari uteganyijwe kuba tariki 16 Mutarama ariko uza kwimurwa. Ku munota wa mbere Gasogi United yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Lisele Cedric Lisombo Malipangou Christian Theodore ayitera neza cyane umupira uruhukira mu izamu.

Abakinnyi 11 Muhazi United yabanje mu kibuga

TWAGIRAVEZU Amani (GK)
NOUWIMANA Louis Romeo (C)
SIACA Conte
KARANZII Joseph
MBANZA Caled
NDAVISHIMIVE Richard

JOSEPH Sackey

MUTIJIMA Janvier
MUHAMED Kyune
TWIZERIMANA Onesme
DUSHIMIMANA Jean

Ku munota wa 26 Muhazi United yarimo izamuka neza yaje kubona uburyo bw'igitego ku mupira wazamukanwe na Twizerimana Onesme awuhereza Mutima Janvier ateye mu izamu umusifuzi yemeza ko yaraririye. 

Ku munota wa 38 nabwo, Muhazi United nabwo yabonye uburyo bw'igitego ku mupira wari uvuye muri koroneri Twizerimana Onesme ateretseho umutwe ari wenyine, umupira ucakuruhande gato.

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

DAUDA Ibrahima Bareli
NIYITEGEKA Idrissa
UDAHEMUKA J.de Dieu
NSHIMIYIMANA Marc Govin
MUDERI Akbar
Lisele Cedric Lisombo
HAKIZIMANA Adolphe
Malipangou Yawanendji Theodore Christian
KABANDA Serge
Henock Yao
MUGISHA RAMA Joseph

Ku munota wa 42" Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri ku mupira waturutse mu kibuga hagati ugana mu izamu rya Muhazi United awutanga Amani ahita atereka mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United iyoboye n'ibitego 2 amakipe yombi ajya kuruhuka. Mu gice cya kabiri Muhazi United yagitangiranye imbaraga nyinshi ndetse ishaka igitego nibura kimwe.

Twizerimana Onesme yaje kuva mu kibuga nyuma yo guhusha ibitego byinshi, ariko Gasogi United impinduka zosa yakoraga ntacyo byayifashaga. Mu minota 10 ya nyuma Gasogi United yongeye kwigaranzura Muhazi United.

Ku munota wa 86" Gasogi United yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma yaho Marc Govin yazamukanye umupira mu ruhande rw'iburyo, acenga umunyezamu, ahereza Lisele Cedric wari usigaranye izamu wenyine, ashatse gushota adahagaritse umupira ujya hanze.

Iminota 90 y'umukino irangiye, umusifuzi yongeyeho iminota 3, Gasogi United yahushijemo ibitego 2, umukino urangira nta mpinduka zibaye. Uyu wari umukino usoza imikino ibanza y'igikombe cy'Amahoro, mu mpera z'iki cyumweru hakaba hari bugaruke imikino ya shampiyona.

Ikipe ya Gasogi United na Muhazi United bagomba gukina imikino 3 yikurikiranya kuko ku cyumweru Muhazi United izakira Gasogi United mu mukino wa shampiyona, naho mu cyumweru hagati, nabwo Muhazi United yakire Gasogi United mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro. 


Alain Kirasa atsinze umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma yo gutsinda Rayon Sports ayirusha cyane 

Ruremesha Emmauel ntabwo umukino wamworoheye, akaba ategereje umukino wo kwishyura 





Twagirimana Amani ntabwo umukino wamworoheye n'uko yabikekaga 

Malipangou yongeye kwerekana ko ari umwe muri ba nimero 10 bahagaze neza mu Rwanda 

Mudaheranwa Hadji aganira na KNC perezida wa Gasogi United 


Abafana bari bicaye mu gice kimwe kubera imvura yagwaga 



Kabanda Serge yagoye cyane ikipe ya Muhazi United cyane nk'uko yabikoze ku mukino wa Rayon Sports uheruka, ubu akaba afite ibitego 3 mu mikino 2 aheruka gukina 

Perezi wa Muhazi United byageze aho biramucanga arumirwa 

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Ngabo Serge


VIDEO: Munyantore Eric



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138746/gasogi-united-yatsinze-muhazi-united-mu-mukino-wubuntu-amafoto-video-138746.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)