Musa Esenu muri Iraq byanze asubira mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Musa Esenu yamaze gusubira mu ikipe y'iwabo muri Uganda, ni nyuma y'uko kujya muri Iraq byanze.

Musa Esenu wari usoje amasezerano ye y'imyaka ibiri, yari yamaze kumvikana na Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Uyu rutahizamu wagombaga kuyisinyira amezi 6, byaje kurangira abuze ibyangombwa.

Musa Esenu akaba yamaze gusinyira Bull FC y'iwabo muri amasezerano y'imyaka ibiri.

Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko na 2022 ubwo yazaga muri Rayon Sports ni yo yakiniraga, yari ayimazemo imyaka 3.

Musa Esenu yasubiye muri Bull FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-muri-iraq-byanze-asubira-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)