DJ Brin wimyaka 15 ukataje mu kuvanga umuzik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwuga wo kuvanga umuziki ukomeje gukura ari na ko abawukora ubahindurira ubuzima yaba abakobwa n'abahungu.

Dj Brin, umwana muto w'imyaka 15 kuko yabonye izuba kuwa 26 Kamena ni umwe mu bakomeje kwigaragaza.

Niba umaze iminsi ubona amashusho atandukanye abahanzi banyuranye basuye Sherrie Silver Foundation ukabona uburyo abantu bizihiwe, yaba baririmba cyangwa babyina, DJ Brin ari mu babigizemo uruhare binyuze mu buryo bwo kuvangavanga umuziki.

DJ Brin mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yagize ati: 'Mu myaka ibiri maze ntangiye umwuga wo kuvanga umuziki maze kumenyana n'abantu benshi.'

Avuga kandi ko yatewe ibyishimo no kubona ari kuvanga umuziki ahantu hari The Ben, Bruce Melodie na Element.

Akomoza ku kiganiro yagiranye na Element babashije kuganira ati'Yambwiye ko ibyo nkora ari byiza kandi ejo ari heza.'

Kuri ubu DJ Brin yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri i Nyamata ariko ibirebana no kuvanga umuziki akaba yarabyize muri Innovation DJ Academy.

Umwuga we akaba awuhuza n'amasomo asanzwe mu buryo bwiza aho amasaha menshi ayaharira kwiga cyane mu minsi y'imibyizi ubundi mu mpera z'icyumweru akaba ari bwo akora iby'akazi ko kuvanga umuziki.

DJ Brin yasabye abantu gukomeza kumushyigikira anagaragaza ibyishimo yatewe no gucurangira abarimo The Ben na Bruce MelodieYakomoje ku mpanuro yahawe na Element anashimira Sherrie Silver ukomeje kumufasha umunsi ku wundi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138740/dj-brin-wimyaka-15-ukataje-mu-kuvanga-umuziki-yakomoje-ku-mpanuro-yahawe-na-element-138740.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)