Prince Kiiz yavuze impamvu Bruce Melodie na S... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri 2022 tariki 22 Ugushyingu ni bwo umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 'Funga Macho' iri mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse yanegukanye igihembo cy'indirimbo nziza mu bihembo bya The Choice Awards 2022.

Iyi ndirimbo yari yarakozwe na Producer Prince Kiiz wabarizwaga muri kompanyi '1:55 am y'umushoramari Karomba Gael umaze kwamamara ku izina rya Coach Gael.

Icyakora Prince Kiiz yahise ava muri iyi nzu ahubwo abisikana na mugenzi we Element wajyaga muri 1:55 am avuye muri Country Records ari nabwo uyu Kiiz yerekezaga i Nyamirambo muri iyi Country Records.

Nyuma y'igihe kigera ku mwaka, Bruce Melodie yakeneye gusubiramo ya ndirimbo hamwe n'umunya Jamaica Shaggy, birangira bitabaje Prince Kiiz ngo ayibakorere mu buryo bw'amajwi nk'uko yari yakoze iya mbere.

Benshi bibajije impamvu Bruce Melodie yagiye gushaka Producer ahandi kandi muri kompanyi akoreramo bafite Element.

Mu kiganiro Prince Kiiz yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye uko yakoranye na Bruce Melodie na Shaggy.

Umunyamakuru yamubajije niba hatarabayeho gutekereza Element ngo babe bamusaba ko abaha iby'ibanze [data] ngo abyange cyangwa abyemere.

Kiiz yagize ati 'Ibyo biba mu Banyarwanda aho umuntu bamukura mu kintu cye ntanamenye uko byagenze. Ariko kuri iyi nshuro hari harimo umunya America. Iyo biramuka bibaye byari kuba bitemewe n'amategeko kandi byari gusaba ko mbasinyira'.

Prince Kiiz yabajijwe niba iyo asabwa kuyitanga atari kuyitanga. Kiiz yagize ati 'Ntekereza ko ukuntu yari ikoze byari bihagije ku buryo iyo hajyamo ibindi bitekerezo bitari gukunda. Uko yari ikoze yari ihagije'.

Ni amagambo yasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu musore yaba arimo kwishyira ku rwego atariho kuko ngo Element ari mukuru we mu mwuga.


Prince Kiiz ubarizwa muri Country Records niwe wabaye Producer w'umwaka muri IMA Awards 2023


Element amaze kubaka izina mu gutunganya amajwi y'indirimbo no kuziririmba


Bruce Melodie yahisemo gukorana na Prince Kiiz atera umugongo Element

Kanda hano urebe ibitekerezo abantu banyuranye batanze ku byo Kiiz yatangaje

Reba ikiganiro twagiranye na Producer Prince Kiiz


Reba When She's Around ya Bruce Melodie na Shaggy

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138747/prince-kiiz-yavuze-impamvu-bruce-melodie-na-shaggy-bamwitabaje-bagatera-umugongo-element-138747.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)