Bruce Melodie na Masai Ujiri mu bazatanga iki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Day izaba ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024 mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nyubako izaberamo Rwanda Day yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$. Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95 bikorerwamo inama n'ibindi binyuranye.

Ibiganiro by'umunsi wa mbere wa Rwanda Day bizibanda ku ishoramari hagati y'abanyarwanda barizwa mu mahanga n'imbere mu gihugu (Business Careers, between Diaspora and Home). Abazatanga ikiganiro barimo umwe mu bashinze 'Entrepreneurial Solutions Partners', Charity Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.

Ibiganiro by'umunsi wa Kabiri bizibanda ku rugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse n'urugendo rwo gukomeza guteza imbere Igihugu mu ruhando Mpuzamahanga (Rwanda at 30, Rwanda in the World).

Ikiganiro kizatangwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi,Dr Abdallh Utumatwishima, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'Umutekano (NISS), Gen Maj Joseph Nzabamwita ndetse na Amb.Jendayi Frazer.

Ikiganiro cya kabiri kuri uriya munsi kizibanda ku rwego rw'ubuzima (Taking Care of our Health), kizatangwa na Dr. Paulin Basinga wo mu muryango Bill&Melinda Gates Foundation, Dr. Senait Fisseha wo muri Susan T. Buffet Foundation, Stella Mucyo wo Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera ndetse na Dr. Nadege Nziza, umuhanga wize ibijyanye n'ubuvuzi, ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika mu bijyanye n'ubudahangarwa bw'umubiri.

Kuri uyu munsi wa kabiri kandi hazatangwa ikiganiro cya Gatatu kizabanda ku iterambere rya Sports ndetse n'imyidagaduro (Economic Development through Sports and Entertainment).

Iki kiganiro kizatangwa na Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, umunyamuziki Bruce Melodie, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball.

Mu bandi bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y'Abanyarwanda batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w'Umunyamerika washinze Saddleback Church ndetse n'Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Ibiganiro by'uwo munsi bizasozwa n'Ijambo rya Perezida Paul Kagame.

Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.

Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.

Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.


Bruce Melodie ari mu bazatanga ikiganiro ku guteza imbere Sports n'ibikorwa by'imyidagaduro muri rusange 

Masai Ujiri-Inshuti y'u Rwanda; ategerejwe mu bazatanga ikiganiro muri Rwanda Day igiye kubera i Washington


Mu 2023, Masai Ujiri yakoreye i Kigali iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje Davido, Diamond, Tyla n'abandi mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame 


Nyuma yo gutaramira i Kigali muri Giants of Africa, Diamond wo muri Tanzania yahuye na Perezida Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139217/bruce-melodie-na-masai-ujiri-mu-bazatanga-ikiganiro-muri-rwanda-day-139217.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)