Ibyishimo by'uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda washakanye n'uwo bahuje igitsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tierra Monay Henderson wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore ya Basketball yamaze gushyingiranwa na Amanda Thompson bahuje igitsina.

Aba bombi bahisemo inzira yo kubana akaramata nyuma y'igihe kinini bakundana ndetse bakemera no kubishyira hanze batitaye uko abantu bazabafata cyane ko gukundana cyangwa gushakana n'uwo muhuje igitsina abantu batabifata kimwe.

Aba bombi bakaba bamaze gushyingiranwa mu birori bibereye ijisho aho byari byitabiriwe n'inshuti n'imiryango.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Amanda Thompson yavuze ko yishimiye kubana na Tierra Monay bamaze igihe kinini bakundana.

Ati "impanga ntiyigeze ihinduka mu buzima bwanjye muri iyi myaka 20, bimwe mu bihe bikomeye, kumubona iruhande, gukurira mu rukundo."

Muri Gicurasi 2021 ni bwo Tierra Monay Henderson yagaragaje ko yemereye Thompson kuzamubera umugore ubundi igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Yatangaje ibi mbere y'iminsi mike ngo yitabire ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'abagore yanabereye kapiteni mu rugendo rw'ijonjora ryo gushaka itike ya AfroBasket ryabereye i Kigali muri Nyakanga 2021.

Banasezeranye imbere y'Imana
Byari ibyishimo bikomeye kuri Tierra Monay Henderson na Thompson
Byari ibirori bibereye ijisho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-by-uwahoze-ari-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-washakanye-n-uwo-bahuje-igitsinda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)