KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa

Uwari Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo yatangaje ko ikipe ya Gasogi United agikuye mu marushanwa yose ategurwa na Ferwafa.

Nyuma yaho uyu muyobozi yatangarije ibi, ntabwo benshi bigeze bemera niba ibyo yavuze byari ukuri bitewe ni uko mu kwezi Kwa mbere 2022, ntabwo yari yatangaje amagambo nk'aya ariko akongera akagaruka.

Kuri uyu wa mbere nibwo KNC yambyutse ahamagarwa cyane ku bitangazamakuru bitandukanye aza gutangaza impamvu asezeye nubwo abivuga yatangaje ko ari ukubera kwibwa.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na B&B Agency yatangaje ko hari abantu bafashe umupira wacu bawugira akantu kabo bakoresha uko bishakiye ku buryo iyo utatse batakumva kuko bagena ibyo bashaka.

Yagize ati' Umupira wacu ni nk'akantu kabitse ku bantu bamwe bashobora gukora ibyo bashaka, kugena ibyo bashaka byose n'uburyo babikoramo yewe niyo waburana bahora ari abera.'

Ukurikije aya magambo KNC yatangaje, bisa nkaho yanze kwerura ngo avuge ibyari byo gusa ubona ko avuga ko hari abantu bakomeye bari inyuma yo gupfa k'umupira w'u Rwanda kandi umuntu udakomeye cyane atapfa kugira icyo abakoraho.

 



Source : https://yegob.rw/knc-bwa-nyuma-atangaje-impamvu-ikomeye-yakuye-gasogi-united-mu-marushanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)